Mugisha Samuel yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda


Mugisha Samuel ukinira ikipe y’u Rwanda ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018, ahita anafata umwambaro w’umuhondo dore ko ari we uyoboye urutonde rusange nyuma yo kwanikira bagenzi be kuva i Kigali kugera i Huye.

Mugisha Samuel uri hagati niwe wegukanye agace ka  2 ka Tour Rwanda ari kumwe na bagenzi be

Mugisha Samuel usanzwe akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ariko yitoreza mu Butaliyani yatangiye guca amarenga yo kuba yakwegukana aka gace ubwo bari bakiri mu Karere ka Kamonyi, aho we na Uwizeye Jean Claude basigaga bagenzi babo, ariko umunya Ethiopia Mulu Hailemichael akomeza kubizirikaho.

Aba bakomeje banikira abandi ari na ko basimburanwa mu kuyobora isiganwa, kugeza ubwo binjiraga mu Mujyi wa HUye maze Mugisha Samuel abarusha umuvuduko abatanga ku murongo, maze Uwizeye na Mulu baza bamukurikiyeho amasegonda 20.

Munyaneza Didier na we w’Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 4, asizwe iminota 3 n’amasegonda 20, hakurikiraho igikundi cya benshi cyasizweho iminota itatu n’amasegonda 25.

Ibi bivuze ko Mugisha Samuel ari we wahise yegukana umwanya wa mbere ku rutonde rusange nyuma y’agace ka kabiri, dore ko kuri uyu wa kabiri baza guhaguruka i Huye berekeza i Musanze, aho bazasiganwa intera y’ibirometero 195,3, iyi ikaba ari nay o ndende kurusha utundi duce twose tugize Tour du Rwanda 2018.

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.