AS Kigali iraje nabi abafana ba gikundiro “Rayon Sports”


Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo APR FC ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0 kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yo yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo hashize,  ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali.

Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano watewe na Iranzi Bakame awukuramo, usanga Bizimana Yannick wari uhagaze mu rubuga rw’amahina awusubiza mu izamu ugarurwa na Rusheshangoga.

AS Kigali nayo yabonye uburyo bukomeye ubwo ku munota wa 55 Ndekwe Felix yahaga umupira mwiza Luc Martel wari usigaranye n’umuzamu Kimenyi, ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Rayon Sports ntiyashoboye gusatira mukeba wayo APR FC,kuko igize amanota 35 ku mwanya wa kabiri wa shampiyona, ikaba irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere ifite umukino na Bugesera FC kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, mu gihe AS Kigali yo igize amanota 19 ikaba iraye ku mwanya wa 12.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.