Mu rubanza rw’abarwanyi ba P5 habayemo kwemera ibyaha no kwicuza


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019, Major Mudathiru na bagenzi be bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, muri iryo burana  Major Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye.

Me Paola umwunganira, yatangaje ko ashyigikiye ko ibisobanuro by’ubushinjacyaha bigaragaza ko Mudathiru ibyaha aregwa abyemera, kuba nta rindi perereza bukeneye kuko ibyo bufite ari we wabibubwiye, asaba ko haba icyo yise [procedure acceleré], ku buryo bahita baburana mu mizi bidasabye ko abanza gufungwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwo bumusubiza ko amategeko agena uko iburanisha rikora.

Abandi bareganwa na Major Mudathiru bemeraga ko bagiye muri P5 bashutswe, kuko bamwe bavuga ko bagiye mu gihugu cya Repubulikaa Iharanira Demokarasi ya Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment