Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rubavu bari baratakaje icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza, biturutse ku bumuga abenshi muri bo bavukanye, kuko babagaho babikesha imiryango bakomokamo cyangwa abagiraneza. Ariko ubu buzima bwahindutse amateka nyuma yo kwitinyuka bagakora akazi ko kwikorera imizigo ku magare bambukiranya umupaka, bakikura mu bukene bwabashyiraga mu kato, bakiteza imbere mu buryo bufatika haba mu kwiyubaka no kudasigara mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu.

Aba bagore bageze kuri 28 bafite ubumuga bunyuranye ubasanga mu mujyi wa Rubavu, ku mupaka wa “Petite Barrière” uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakaba bari muri Koperative COTTRARU itwara imizigo ku magare bambukiranya umupaka. Bamwe muri bo bemeza ko intambwe bateye yo kwitinyuka bagakora umurimo benshi bita ukomeye hari aho byabakuye.
Sinkitwa ikimuga nabaye mabuja: “Uwineza”
Uwineza Victoria ufite ubumuga bw’ingingo akaba umwe mu bagore bagize koperative COTTRARU, avuga ko mbere yo kwinjira muri iyi koperative yabagaho nta cyizere cy’ejo hazaza, abaho ategereje ko abandi bagira icyo bamumarira kugira ngo abone ibimutunga, ari nabyo byamuviragamo guhabwa akato dore ko yarafite n’ abana.
Agira ati: “Nabagaho mu rugo, ntafite icyizere cy’ubuzima, ntegereza amafunguro mpawe, nta murongo n’icyerekezo cy’ubuzima nari mfite. Nabagaho gendera ku bandi, uko iminsi yagendaga isimburana niko numvaga agaciro kanjye karatakaye, uwo duhuye wese ati wa kimuga we, ariko ubu kubera iterambere nagezeho ryivugira, ubu nanjye banyita mabuja.”
Avuga ko kwinjira muri COTTRARU byamuhaye amahirwe yo gukora no kongera kwigirira icyizere. Uretse amafaranga akura mu kazi, yabonye n’abo baganira, bakungurana ibitekerezo kandi bakagirana inama ku buryo bwo kwiteza imbere.
Ati: “Kuza muri koperative byandinze gutotezwa n’abaturanyi ndetse no gusuzugurwa n’abana. Kabone n’iyo naza ku kazi simbone abakiriya uko mbishaka, mba nizeye ko ejo nzababona amafaranga akaza. Ikindi kandi, hano nganira na bagenzi banjye, tukungurana ibitekerezo ndetse tukajya inama zo kwiteza imbere. Ubu niyujurije inzu yanjye mbamo, mfite n’udukorwa tw’ubucuruzi ku ruhande kandi n’abana banjye nabishyuriye amashuri kugeza bayarangije, akaba ari nk’imwe mu mpinduka zikomeye nagezeho mbikesha gukora.
Kutabona ntibyamubujije kwiteza imbere akava mu gusabiriza
Nyirandabateze Verediyana ufite ubumuga bwo kutabona, nawe amaze imyaka igera ku 10 akora ibikorwa byo gutwara imizigo. Avuga ko uyu murimo wamufashije kwiyubakira ubuzima no kwita ku bana be, ava mu cyiciro cy’ubukene no gusabiriza.
Ati: “Naratinyutse, ndakora, bituma niyubakira inzu, abana banjye bariga. Kuba mfite ubumuga bwo kutabona ntibivuze ko ntacyo nageraho.”
Mu mwaka wa 2011, nibwo Verediyana yinjiye muri COTTRARU, atangirana n’igare riciciriritse, ariko nyuma yo kwinjira mu kazi no gutangira kwisobanukirwa, yagiye avugurura igare rye kugira ngo rishobore gutwara imizigo myinshi, avuga ko ubu rifite agaciro kagera ku ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda(800.000frs).
Ati: “Kuba narashoboye kwiyubakira inzu no kwishyurira abana amashuri ni zimwe mu mpinduka zifatika mvuga ko nagezeho kuko hari abagore bagenzi banjye nzi bananiwe kwitinyuka bakiri mu bukene.”
Urugendo rwa Nyirandabateze rugaragaza uruhare rw’ubufatanye mu gufasha umuntu gukoresha ubushobozi afite, nubwo yaba adashobora gukora buri gikorwa wenyine.
Abagore baratinyutse bibahindurira ubuzima…
NIYONZIMA Vedaste, perezida wa COTTRARU, atangaza ko abagore bari kumwe muri iyi koperative bagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho yabo.
Ati: “Mbere wasangaga abenshi baraheranwe n’agahinda baterwaga n’akato bakorerwaga n’imiryango yabo cyangwa abaturanyi. barishwe n’ipfunwe, bibera mu bukene ndetse hari n’abarayobotse gusabiriza. Ariko nyuma yo kwitinyuka, usanga abagore bari muri iyi koperative barateye imbere hamwe n’imiryango yabo.”
Yakomeje agira ati: “Ubu bamwe bavuye mu cyiciro cyari umutwaro kuri Leta, ubu bari ku rwego rwo guharanira iterambere nirinda gusigara inyuma mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu. Ariko umubare wabo uracyari muke ugereranyije n’abagabo kuko usanga akenshi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bitinya bakumva ko badashoboye.”
Amakuru yakusanyijwe ku mibereho y’abagore bari muri iyi koperative, agaragaza ko impinduka zitagarukira ku kubona amafaranga ava mu kazi ka buri munsi kuko hari abashoboye kwita ku bana babo babarihira amashuri kandi meza harimo n’abarangije kwiga, kwiyubakira amazu no gushaka ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga, birimo amazu bakodesha n’ubundi bucuruzi.
Bamwe mu baturanyi n’abari basanzwe bazi aba bagore mbere y’uko bajya muri koperative, bagaragaza ko imibereho yabo yahindutse, cyane cyane mu bijyanye no kwigirira icyizere no kugira ubushobozi bwo kwikenura.
Habarurema umwe mu bari basanzwe bazi Uwineza atangaza ko ugereranyije na mbere akibaho mu buzima bwo gusaba habayeho impinduka zigaragara.
Ati: “Byaragaragaye ko iyo umugore abonye amahirwe yo gukora by’umwihariko ufite ubumuga ashobora kuba imbarutso ifatika y’iterambere rye bwite, umuryango we no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho kuba umutwaro ku muryango na leta.”
Yemeza ko uwari uzi Uwineza ataratangira gutwara imizigo ndetse akagereranya na nyuma y’aho usanga ari abantu babiri banyuranye.
Ati: “Nemeza nta shidikanya ko muri iki gihe abantu baba barahaye akato uyu mubyeyi cyangwa abamusuzuguraga babyicuza ndetse banahura bakagira ipfunwe kuko ubu ari mu bantu bifashije mu gace kacu.”
Habarurema yemeza ko Uwineza ari urugero rwiza rwerekana ko kwikura mu bukene bishoboka kabone niyo waba ufite ubumuga kandi uri n’umugore.
Umwe mu bana ba Nyirandabateze, yatangaje ko umubyeyi we ataritinyuka ngo yisungane n’abandi bafite ubumuga bo muri COTTRARU, ubuzima bwabo bwari bubi cyane ndetse hakabaho n’igihe bagira ipfunwe ryo kwitwa umwana we biturutse mu buzima bubi n’agasuzuguro bakorerwaga kuko bari batishoboye.
Ati: “Mbere umubyeyi wacu ataratangira aka kazi ko gutwara imizigo, twaryaga iyo habaga habonetse ugira icyo amuha, kwiga byari ikibazo, kubona icumbi ntibyatworoheraga bigatuma tujya kuba mu miryango, ari nako dukorerwa akato kuko umubyeyi wacu atari yishoboye kandi anafite ubumuga bwo kutabona.”
Kwisungana ni imwe mu nzira yo kwivana mu bukene
Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye urugendo rwa koperative COTTRARU, avuga ko rugaragaza ko ubumuga butagomba gufatwa nk’impamvu ibuza umuntu gukora no kwiteza imbere.
Yanashimiye abagore bafashe iya mbere bakayigana ntibiheze, ko barebye kure kuko yabahinduriye ubuzima ndetse banisanga mu rugamba rwo kwiteza imbere aho guheranwa n’ubwigunge no kwiburira icyizere bibashora mu bukene budashira.
Ati: “Koperative COTTRARU yatanze urugero mu kwishakamo ibisubizo, binyuze mu bushake, ubufatanye no gukoresha amahirwe ahari. Ndashima uruhare yagize mu gufasha abanyamuryango kwiyambura ubwigunge, kwishyurira abana amashuri no kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere kandi igitsina gore kidahejwe.
Haracyaboneka icyuho…
Nubwo urugero rwa COTTRARU rugaragaza ko kwishyira hamwe no gukora bifasha abafite ubumuga kwiteza imbere, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” yerekana icyuho hagati y’abafite ubumuga n’abatabufite mu kwitabira isoko ry’umurimo no kubona akazi.
Raporo y’ubushakashatsi ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ya 2025, yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko 33, 6% by’abantu bafite ubumuga bafite imyaka 16 kuzamura ari bo bakozi bitabira isoko ry’umurimo, mu gihe abadafite ubumuga bari muri kiriya kigero bitabira isoko ry’umurimo ari 65,1%.
Iyi Raporo kandi igaragaza ko 29, 7% by’abafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka yo gukora bari bafite akazi bahemberwa cyangwa bakuramo inyungu mu gihe abadafite ubumuga ari 57%.
Iyi mibare yerekana ko abafite ubumuga bakomeje kugira amahirwe make yo kwitabira isoko ry’umurimo no kubona akazi ugereranyije n’abatabufite.
Koperative COTTRARU yashinzwe mu mwaka wa 2011, itangizwa n’abanyamuryango 28 bamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ubumuga ndetse n’abafite ubumuga bavukanye cyangwa batewe n’impanuka, ikaba yari igamije guha imbaraga abafite ubumuga binyuze mu kazi kabateza imbere. Kugeza ubu abanyamuryango bayo bose hamwe ni 179 muri bo abagore ni 28.
INKURU YA MUREKEZI Lucky
