Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje kutishimira icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyatesheje agaciro umugambi wari ugamije gukuraho ubwenegihugu bw’abana bavukira ku butaka bwa Amerika, mu gihe ababyeyi babo baba bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bafite uburenganzira bw’igihe gito bwo kuhaba.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko kuba Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ihame ry’ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bwa Amerika rikomeza kubahirizwa, ari icyemezo abona kitagirira inyungu igihugu.
Yagize ati: “Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira muri Amerika bugumaho. Ibi ni ibintu bibi cyane ku gihugu cyacu.”
Trump yavuze kandi ko nubwo urukiko rwafashe uwo mwanzuro, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishobora kugira uruhare mu guhindura cyangwa kugabanya uburyo iri hame rishyirwa mu bikorwa binyuze mu mategeko mashya.
Ihame ry’ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bwa Amerika (Birthright Citizenship) rishingiye ku Ivugururwa rya 14 ry’Itegeko Nshinga rya Amerika ryatowe mu 1868. Riteganya ko umuntu wese uvukiye ku butaka bwa Amerika ahita aba umwenegihugu, hatitawe ku miterere y’ubwenegihugu cyangwa uburenganzira bw’ababyeyi be bwo kuba muri icyo gihugu.
Uyu mugambi wa Trump wari umwe mu ngingo z’ingenzi za politiki ye yo gukaza ingamba zigamije kugabanya abinjira n’abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko. Yari yemeje ko gukomeza guha ubwenegihugu abana b’abimukira badafite ibyangombwa bishobora gutera abantu benshi gushaka kwinjira muri Amerika.
Abasesenguzi mu mategeko bavuga ko guhindura iri hame bitari byoroshye kuko risobanurwa n’Itegeko Nshinga, bityo bikaba bisaba ivugururwa ryaryo cyangwa indi myanzuro ikomeye y’inzego z’ubutabera n’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gikomeje gukurura impaka muri Amerika, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko kirinda uburenganzira bw’abana bavukira muri icyo gihugu, mu gihe abandi, barimo Trump n’abamushyigikiye, bavuga ko gikwiye kuvugururwa kugira ngo gihuze n’imbogamizi igihugu gihura na zo mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
