Abaturarwanda baraburirwa


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe “Meteo Rwanda”,  cyashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza kuko hateganyijwe ibihe by’imvura nyinshi hagati ya tariki 10 n’iya 20 Ugushyingo 2022.

Iki kigo cyatangaje ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ukuyemo agace k’Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.

Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda yemeje ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka nyinshi zikuruwe n’ibiza harimo imyuzure, inkangu n’ibindi.

 

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment