Nyuma y’aho twari twacishijeho inkuru itangaza ko Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, mu ruzinduko rw’akazi, aho byavugwaga ko aza kuhagera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yamaze kuhasesekara.
Kuri ubu Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula akaba yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.
Nyuma y’ibiganiro by’ibihugu byombi,harashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro cya Zambiya (ZRA).
Harasinywa kandi amasezerano ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi; ubufatanye mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi; n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Eric TUYISHIME