Ibiciro bya dialyse byakubiswe hasi


Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose.

Igiciro cya serivisi ya dialyse cyagabanutse kiva ku 160,000 Frw kigera ku 75.000Frw, guhera ku itariki 1 Mata 2023 mu bitaro bitanga iyo serivisi, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.

N’ubwo ibiciro byagabanutse bityo, ariko abakoresha ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuelle de Sante) bavuga ko bakigowe n’ibiciro bya dialysis.

Niyingabira Julien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko ku bakoresha Mituweli bemerewe kwishyurirwa izo serivisi za dialyse mu byumweru bitandatu gusa, nyuma y’ibyo byumweru bagakomeza kwiyishyurira bisanzwe, ariko ko hakiganirwa uko byazanozwa bakajya bishyurirwa.

Yagize ati “Ubusanzwe, Mituweli yishyura dialyse mu byumweru bitandatu gusa, ariko harimo gukorwa ibiganiro bigamije kureba uko icyo gihe cyakongerwa”.

Abarwayi bahabwa serivisi za dialyse, baba bagomba kujya kwa muganga nibura inshuro eshatu mu cyumweru, ibyo bikaba ari byo bituma igiciro cy’iyo serivisi kiba gihenze.

Mu Rwanda, serivisi za dialyse ziboneka ahantu hagera ku munani, hari ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ibitaro bya Rwamagana, ibya Gihundwe, ibya Gisenyi na ‘Kigali Dialysis Center’.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko hari indwara zidakira zigira uruhare mu kwangiza impyiko, no gutuma zidakora akazi kazo, ari byo rimwe na rimwe bisaba ko umuntu atangira kujya gusaba serivisi za dialyse. Muri izo ndwara, iziri ku isonga ni diyabete n’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko ku Isi, impyiko ari rwo rugingo rwa mbere rutangwa cyane, hagakurikiraho umwijima.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.