Ahubakwa urwibutso bahasanze icyateye urujijo


Mu kagari ka Nyamirango, mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu masambu y’abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe habonetse grenade.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi‘grenade.

Ati “Ni byo koko habonetse grenade kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.”

Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho nk’ibi bazajya bihutira gutanga amakuru.

Iyi grenade yari ishaje bicyekwa ko yaba yari ihamaze igihe kuko no muri aka gace hageze intambara y’abacengezi, bishoboka ko hari ibikoresho byahasigaye muri icyo gihe.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.