‘Nishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina’ – Biden


Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina, nyuma yuko mu 2021 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nishimiye irekurwa uyu munsi [ku wa gatanu] na Leta y’u Rwanda rya Paul Rusesabagina.

“Umuryango wa Paul ufite amashyushyu yo kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza y’uyu munsi.

“Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.

“Nanjye nshimiye abo muri Leta y’Amerika bakoranye na Leta y’u Rwanda mu kugera ku musaruro ushimishije w’uyu munsi”.

Rusesabagina yasohotse muri gereza i Kigali ku wa gatanu nijoro aherekejwe n’umukozi wo muri ambasade y’Amerika i Kigali.

Ubu arimo kwitabwaho kwa ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Kuri Twitter, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar Dr Majed Al-Ansari yatangaje ko kohereza Rusesabagina muri Qatar birimo gukorwaho kandi ko “nyuma azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko igihugu cya Qatar, nk'”inshuti”, cyagize uruhare mu irekurwa rya Rusesabagina, yongeraho ko Rusesabagina azasaba uruhushya rwo gusohoka mu gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken na we yavuze ko yishimiye irekurwa rya Rusesabagina, yongeraho ati:

“Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zemera u Rwanda rurimo amahoro n’uburumbuke. Twongeye gushimangira ihame ryo gushaka impinduka muri politiki mu Rwanda no ku isi binyuze mu buryo bw’amahoro. Nta mwanya uhari rwose w’urugomo muri politiki…”

Ku wa gatanu, minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias ‘Sankara’ n’abandi 18 bari bafunganywe bahoze muri MRCD-FLN bahawe imbabazi kugira ngo barekurwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Kwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na ‘Sankara’ asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Ku wa gatanu, Mukuralinda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Rusesabagina atarekuwe ku bw’igitutu cy’Amerika yari yakomeje gusaba ko arekurwa.

Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Mukuralinda yavuze ko bahawe imbabazi kuko bazisabye kandi hakabaho ibiganiro n’abifuzaga ko Rusesabagina arekurwa.

Mukuralinda ati: “Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanye…Igihe cyose Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa se n’abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta n’uwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane”.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Ukwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na ‘Sankara’ asaba imbabazi Perezida Kagame.

BBC yagerageje kuvugana n’umwunganizi wa Paul Rusesabagina kuri iyi baruwa ye, ntibyashobotse ndetse n’umuryango we nta cyo wasubije ku busabe bwa BBC kuri iyo baruwa.

Mu itangazo, umuryango wa Rusesabagina wabwiye BBC uti: “Twishimiye kumva iyo nkuru yo kurekurwa kwa Paul. Umuryango wizeye kongera guhura nawe vuba”.

Muri Kanama (8) mu 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’abategetsi barimo na Perezida Kagame.

Zimwe mu ngingo yaganiriyeho na Perezida Kagame ni Rusesabagina “wafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Icyo gihe, leta y’u Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Blinken yari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina mu 2020 byari bikurikije amategeko.

Rusesabagina, w’imyaka 68, yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, yasohotse mu 2004, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 i Kigali muri Hôtel des Mille Collines yari abereye umuyobozi mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Mu 2005, Rusesabagina  ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba yemerewe no gutura muri Amerika – yahembwe umudari wo ku rwego rwo hejuru cyane mu yitangwa n’Amerika wa ‘Presidential Medal of Freedom’, yambitswe n’uwari Perezida w’Amerika George W Bush, kuri urwo ruhare rwe ruvugwa ko yagize mu kurokora abo bantu.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.