Ejo hashize, tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Lativia, akaba yarazishyikirije Perezida Egils Levits. Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia kuwa Mbere, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. …
SOMA INKURUYear: 2022
Huye: Bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo. Abakurikiranywe barimo babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, bafatirwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye kuri Stade Huye, aho bari bagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe umukinnyi wa Mukura VS Aphrodice Biraboneye w’imyaka 26, na we yafatiwe kuri Stade Huye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022,…
SOMA INKURUHavumbuwe ubwoko bushya bwa coronavirus bw’uruhurirane bwa omicron na delta
Umwarimu muri Kaminuza ya Chypre akaba n’Umuyobozi wa Laboratwari yiga ku ikoranabuhanga mu by’ibinyabuzima na za virus, Leondios Kostrikis, yatangaje ko ko bavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya, igizwe na utunyanyingo twa Delta n’utwa Omicron. ubwo bwoko bushya babuhaye izina rya “Deltacron” bitewe n’impurirane y’utunyangingo tuyigize. Yagize ati “Ubu twamaze kubona ko muri ubu bwoko bushya hari uruhurirare rwa Delta na Omicron.” Yavuze ko hatahuwe abanduye “Deltacron” 25 kandi ubusesenguzi bwerekana ko ishobora kuba ifite aho ihuriye n’ubwiyongere bw’abarwariye mu bitaro kurusha abarwariye mu ngo. Icyakora ntiharagaragazwa niba irusha ubukana…
SOMA INKURUCovid-19 yongereye ibyago byo kwandura VIH/SIDA ku bagore bicuruza
Ingaruka za Covid-19 zageze mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, aho zitasize n’abagore bicuruza abenshi bakunze kwita indaya, aho bemeza ko kuba amafaranga yarabuze, bituma umukiriya ubagezeho aba ari umwami icyo ategetse cyubahirizwa, ibi ngo bikaba bibongerera ibyago byo kwandura virusi itera sida. Abagore bakora uburaya banyuranye batuye mu murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, harimo uwitwa Kaliza Anete yatangaje ko kuba amafaranga yarabuze kubera Covid-19, umugabo umugannye aza ategeka, kuko uwo bahaye agakingirizo ntakemere kandi afite amafaranga ye ntacyo barenzaho, ngo cyane ko umubare w’ababagana wagabanutse.…
SOMA INKURUBishwe n’inkuba mu gihe bacukuraga imva y’umuvandimwe wabo
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya. Umuyobozi w’Akarere ka Chunya witwa Mayeka Mayeka, yavuze ko abo bapfuye bakubiswe n’inkuba harimo Yohana James w’imyaka 30 y’amavuko, Paul Mwasongole w’imyaka 40, Swalehe Ibrahim w’imyaka 23, bose bo mu Karere ka Chunya, ndetse na Bonny Lauliano wo mu Ntara ya Songwe. Hari kandi Zuberi Mahona w’imyaka 40 na we muri Chunya mu Mujyi, we akaba yakomeretse cyane ubwo…
SOMA INKURUIcyo MINISANTE isaba ababyeyi mbere yo kohereza abana ku mashuri
Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi kutohereza ku ishuri abana bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo gukorora, umuriro mwinshi n’ibicurane. Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Minisante yashyize hanze ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2021. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane adakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo akitwabwaho kugeza akize”. Ababyeyi kandi bashishikarijwe gupimisha abana babo COVID-19 mu gihe abana bafite imyaka itanu kandi hagakoreshwa uburyo bwa ‘rapid test’. Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu gihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’amashuri…
SOMA INKURUGasabo: Abana bakuwe mu muhanda hari icyo basabwe
Umuryango washinzwe n’abakobwa n’abagore barera abana bonyine ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bahaye abana ubunani bo mu murenge wa Bumbogo bakuwe mu muhanda, bakaba barakuwe mu buzererezi n’akarere ka Gasabo yiswe ‘Operation 20 Solid Days’, igamije kurwanya ubuzererezi. basangiye ifunguro ryo gutangira umwaka mushya wa 2022 n’abana bakuwe mu buzererezi. Mu gutanga ubunani hagendewe ku bagizweho ingaruka zo kurerwa n’umubyeyi umwe ndetse n’ibindi bibazo biterwa no kutumvikana kw’imiryango bakomokamo. Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika…
SOMA INKURUNkombo: Abaturage batangaje icyatumye umutekano wo mu mazi ugaruka
Abatuye ku kirwa cya Nkombo n’abakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ande rw’akarere ka Rusizi, baravuga ko kuva Polisi ikorera mu mazi yagera kuri iki kirwa no mu mazi agikikije, ubu ibyaha byaberaga muri aya mazi byiganjemo ubushimusi byagabanutse ku kigero gishimishije. Ugeze ahitwa ku Busekanka mu murenge wa Nkanka witegeye ikirwa cya Nkombo, nta kindi ubona usibye urujya n’uruza rw’amato aba yambutse abantu n’ibintu bava n’abagana kuri icyo kirwa mu buhahirane. Nyamara ngo mu minsi yashize ntibyari ububuhahirane gusa ahubwo harimo no kuba indiri y’ibyaha, kuko ariho byinshi…
SOMA INKURUTanzania: Nyuma yo gushwana n’umukuru w’igihugu mu ruhame yeguye
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, Job Ndugai, yeguye ku mwanya we nyuma yo gushwana na Perezida Samia Suluhu mu ruhame ku ngingo ijyanye n’amadeni igihugu gifite. Ndugai yatangaje ko yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CCM, amumenyesha ko yafashe umwanzuro we ku giti cye wo kwegura mu nyungu rusange z’igihugu. Mu ibaruwa ye, yanditse ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire bagenzi banjye twabanye mu Nteko, Perezida Samia Suluhu Hassan na Guverinoma yose muri rusange, abaturage bo mu gace ka Kongwa n’Abanya-Tanzania bose ku bufasha bampaye mu gihe cyose namaze ndi…
SOMA INKURURutsiro: Icyamuteye kuruma umukunzi we akamuca ururimi cyamenyekanye
Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021, havuzwe inkuru y’umusore wo murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, waciwe ururimi n’uwari umukunzi we yari amaze guha impano y’ikariso. Amakuru yageze ku itangazamakuru ubwo ryajyaga ahabereye icyaha ni uko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu. Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura. Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko…
SOMA INKURU