Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane kitezweho iki?


Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa hatangwa ubutumwa bwo kuyirwanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru urwego rw’umuvunyi rusobanura ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa iki cyumweru kizatangira kuri 26 Ugushyingo kigazoswa taliki ya 09 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga nyirizina wo kurwanya ruswa .

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine nibyo agarukaho.

Yagize ati “buri mwaka igihugu cyacu cyifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, ni umunsi wizihizwa ku isi yose n’igihugu cyacu kirimo nk’igihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa, icyavuye muri ayo masezerano ni uko buri mwaka ku itariki 9 Ukuboza ibihugu byose byo kw’isi byizihiza uwo munsi, haba na none gusesengura ahari ibyuho bya ruswa no gufata ingamba zikwiye zo guhangana n’ibibazo”.

Muri iki cyumweru kandi urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rwiteguye gukorana bya hafi n’amadini n’amatorero nk’uko bisobanurwa n’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas.

Yagize ati “mu bitabo by’Imana byose nta na hamwe hatari umurongo uvuga ububi bwa ruswa n’akarengane, Imana izi impamvu bisenya igihugu,abanyamadini mu buryo butandukanye bafasha igihugu cyacu kurwanya ruswa n’akarengane, indangagaciro nyarwanda, dufatanye nabo kuzigisha abanyarwanda“.

Ni icyumweru kandi urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ruzanafatanya n’abakora muri serivisi z’imari hagamijwe gusuzuma ibyuho bya ruswa bigaragaramo.

Kuri ubu mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa u Rwanda ruri ku mwanya wa 1 muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba urwa 4 ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, ku isi ruri ku mwanya wa 49 n’amanota 54, gusa icyerekezo cyo mu mwaka  wa 2050 cy’u Rwanda n’uko ruzaza ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu kurwanya ruswa.

 

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.