Guherekezwa na Polisi ni igikorwa Bobi Wine yamaganye


Agisesekara muri Uganda kuri uyu munsi tariki 20 Nzeli, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahise aherekezwa na Polisi yari imutegereje imujyana iwe. Ibi bikaba byabaye ubwo yakubukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaramaze ibyumweru birenga bibiri yivuza ingaruka yatewe n’ibyamubayeho ubwo yafungwaga kuwa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite. Uku guherekezwa na polisi ni igikorwa  Bobi Wine yamaganye, agira ati mu magambo yanditse kuri twiter ye “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana ugomba guhagarara”.

Bobi Wine ntiyishimiye uko yakiriwe ageze muri Uganda

Kubwe Bobi Wine yifuzaga kwakirwa n’inshuti, abayobozi n’abahanzi, akabanza gusura nyirakuru urwaye ahitwa Najjanankumbi, agafatira ifunguro rya saa sita Kamwokya mbere yo kujya iwe i Magere.

Uyu munyapolitike akaba n’umuhanzi Bobi Wine yerekeje muri Amerika ku wa 1 Nzeri,  nyuma y’aho  ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Bobi Wine yagenderaga ku mbago bigaragara ko arembye, ku wa 23 Kanama 2018, akaba yarakuriweho n’Urukiko rwa Gisirikare ibirego birimo ibyo gutunga imbunda binyuranye n’amategeko, asigara akurikiranywe n’urukiko rwa gisivili ku cyaha cy’ubugambanyi.

Gusa yarekuwe by’agateganyo ku wa 27 Kanama 2018 hamwe na bagenzi be barimo Kassiano Wadri wari uhanganye n’umukandida wa NRM, Nusura Tiperu ndetse akamutsinda. Basabwe gutanga ingwate n’abishingizi.

Mbere yo kugaruka muri Uganda avuye kwivuza, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamenye ko hari urubyiruko rwateguye imyiyereko ndetse hakwirakwijwe imipira itukura n’ibyapa bimuha ikaze mu gihugu, ibi bikaba byatumye ishyiraho amabwiriza ko ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe, Bobi Wine yakirwa n’umuryango we wa hafi gusa, agahabwa abamucungira umutekano bakamugeza iwe mu rugo.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.