Leta y’u Rwanda na Zimbabwe zasinye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro bitandukanye agamije iterambere ry’ibihugu byombi. Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane. Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo. Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe…
SOMA INKURUYear: 2021
Donald Trump agiye kugaruka mu isura nshya
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umaze amezi arenga abiri akumiriwe ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kongera kuzisubiraho mu gihe cya vuba binyuze mu rubuga rwe bwite. Umujyanama we Jason Miller yabwiye Fox News ati “Ndatekereza ko tugiye kongera kubona Perezida Trump ku mbuga nkoranyambaga nko mu mezi abiri cyangwa atatu.” Yavuze ko urwo rubuga azagaragaraho rushobora kuzahindura imiterere y’imbuga nkoranyambaga burundu kuko ruzaba “rushyushye” kurusha izindi zose. Muri Mutarama nibwo Trump yakumiriwe kuri Twitter na Facebook. Trump bwa mbere yakumiriwe kuri Twitter mu gihe cy’amasaha…
SOMA INKURUMenya abagaragaweho ubwoko bushya bwa Covid-19 mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko mu cyumweru gishize mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bari bavuye mu bihugu by’amahanga bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus burimo ubwagaragaye muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza. Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020. Ati “Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu…
SOMA INKURUEse urukingo rwa Coronavirus rurinda kuyandura koko? Igisubizo na MINISANTE
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, kuri iki cyumweru tariki 21 Werurwe 2021 yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko urukingo rutarinda uburwayi cyangwa kwandura COVID-19, ahubwo rurinda kuba yahitana uwayirwaye. Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” iratangaza ko abantu bose bazakomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 arimo no kwambara agapfukamunwa kugeza igihe nibura 60% by’abaturage babonye urukingo. Minisitiri Ngamije asaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19 nubwo baba barayikingiwe Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, kuri uyu wa 21 Werurwe 2021 mu kiganiro kigamije kugaragaza isura yo gukingira…
SOMA INKURUAmbasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje imigabo n’imigambi ye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” Emmanuel Hategeka, yashyikirije Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bw’Arabia Saudite, nk’Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, mu ngoro y’Umwami mu Murwa Mukuru Riyadh. Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye. Yagizi ati: “Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda…
SOMA INKURUImyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije, dore urutonde rw’abazayitabira
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021. Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze. Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du…
SOMA INKURUBimwe mu bihugu by’Afurika bikomeje kugaraza amakenga ku rukingo rwa AstraZeneca
Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar yatangaje ko igihugu cye cyabaye cyifashe ku bijyanye n’icyemezo cyo kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo kirebe uko ibikorwa byo kurukoresha mu ikingira bizagenda mu bindi bihugu. Hashize iminsi hari bimwe mu bihugu bifata umwanzuro wo guhagarika gukoresha urukingo rwa AstraZeneca mu bikorwa byo gukingira COVID-19, bikemeza ko rugira izindi ngaruka rutera uwaruhawe. Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar, Jean Louis Rakotovao yavuze ko babaye baretse kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo barufateho umwanzuro uboneye. Ati “Tuzategereza turebe, ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya AstraZeneca kubera…
SOMA INKURUU Rwanda rwatangiye gukingira abari mu butumwa bw’amahoro
Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, u Rwanda rwatangiye gukingira abapolisi, abasirikare n’abacungagereza bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) no mu Ntara ya Abyei. Umunsi wa mbere wo gukingira icyorezo cya COVID-19 hibanzwe ku gukingira abakorera mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, ndetse n’abarimo gukorera mu Ntara ya Abyei. Mu bahawe uru rukingo rwa mbere harimo abapolisi b’u Rwanda 356 bagizwe n’abapolisi 319 bari mu butumwa busanzwe bw’Umuryango w’Abibumbye bari mu Murwa Mukuru wa Juba(FPU), 18 bari mu butumwa…
SOMA INKURURBC yahawe inkunga mu rwego rwo guhangana na Covid-19
Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe Imbuto Foundation yahaye inkunga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igizwe n’imashini 2 zifashishwa mu gupima COVID-19. Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na COVID-19. Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”. RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza…
SOMA INKURUPerezida John Pombe Magufuli yatabarutse
Inkuru itunguranye yatangajwe kuri Televiziyoy’Igihugu cya Tanzania, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ni urupfu rw’uwari Umukuru wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Byamenyekanye ko yitabye Imana azize indwara y’umutima, bikaba bivugwa ko yaguye mu Bitaro Bikuru bya Dar es Salaam, dore ko hashize iminsi havugwa inkuru z’uburyo amaze igihe kinini atagaragara bigakekwa ko yaba arwaye ariko akaba ari amakuru atemezwaga neza. Nyuma ni bwo bamwe mu bayobozi bemeje ko arwaye ariko ngo hakaba hari icyizere ko yashoboraga gukira, ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yapfuye.…
SOMA INKURU