Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ni bwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’icyo gihugu yitabarutse. Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo abakurub’ibihugu batandukanye barimo uw’u Burusiya, Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, wapfushije umugabo we. Perezida Joe Biden yafashe mu mugongo Umwamikazi Elizabeth, ashima ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’umugabo we uhereye ku rugamba yarwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi kugera ku myaka 73 yamaze iruhande rw’Umwamikazi.…
SOMA INKURUYear: 2021
Kuba hari abatanga ubuhamya ni ubutwari bw’ingabo za FPR- Murangira
Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, Murangira César yatangaje ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha gutanga ubuhamya, babikesha ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye zigahagarika na Jenoside. Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu ngoro y’ibiro by’umuryango mpuzamahanga (Loni) i Genève mu Busuwisi. Uwo muhango witabiriwe na Tatiana Vlovaya, Umuyobozi mukuru w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Géneve na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu biro bya Loni i Genève . Habanje umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma y’ukwiyongera ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Kuri iki cyumweru taliki 4 Mata 2021 Abakiristu bizihije umunsi mukuru wa Pasika, abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane abafatiwe mu bikorwa byo kwinezeza no kunywa inzoga binyuranyije n’amabwiriza wariyongeye. Abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 higanjemo abafatiwe mu bikorwa byo kunywa ibisindisha biturutse ku byishimo by’Umunsi Mukuru wa Pasika wizihizwa n’Abakiristu batari bake. Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, umubare munini ni abafatiwe mu karere ka Musanze bagera kuri 79 mu gihe mu yindi minsi imibare yari yaratangiye kugabanyuka kuko rimwe na…
SOMA INKURUUmubare w’abandura Covid-19 wongeye kuzamuka, dore agace yiganjemo cyane
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 4 Mata 2021, ryerekana ko abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu Karere ka Huye hasanzwe 90, Gisagara [75], Ruhango [23], Nyaruguru [18], Nyanza [8], Umujyi wa Kigali [7], Nyamagabe [6], Bugesera [5], Rwamagana [2], Rusizi [2] mu gihe Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Kayonza muri buri gace hasanzwe umurwayi umwe wanduye Coronavirus. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 239 banduye Coronavirus mu bipimo 5500 mu gihe abagera kuri 47 bakize iki cyorezo mu masaha 24 yashize. Kuva mu Rwanda haboneka umurwayi…
SOMA INKURUAbagize komite nyobozi nshya ya “NPC-Rwanda”
Mu nama hagaragajwemo ko Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda ifite umushinga wo kugira inyubako yayo, habaho kwiyemeza kongerera imbaraga komite z’imikino y’abafite ubumuga mu turere, hatangazwa raporo y’umutungo na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 ndetse hanatorwa komite nshya. Ibi byose byakozwe kuri iki Cyumweru taliki 4 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama y’Inteko Rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” , hatorwa komite nyobozi nshya ikaba igizwe n’aba bakurikira. Murema Jean Baptiste ni we wongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.…
SOMA INKURUWerurwe ukwezi gufite umwihariko kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ibikorwa bitandukanye by’ingenzi, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Muri ibyo bikorwa Dr Bizimana agaragaza, byakorwaga mu mezi ya Werurwe guhera mu mwaka wa 1991, kugeza 1994. Muri ibyo bikorwa nk’uko Dr Bizimana abigaragaza harimo, gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup…
SOMA INKURUKIGALI: Yakundanye n’umuhungu mugenzi we yibwira ko ari inkumi yavumbuye
Yahawe izina rya Kanamugire, umusore utuye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko yakundanye n’umusore mugenzi we wiyita Fifi, amara igihe kigera ku mezi atatu n’igice ataramenya ko ari mu rukundo n’umusore mugenzi. Uyu wiswe Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira. Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook…
SOMA INKURUTanzania: Perezida mushya mu matwara amwe nk’uwo asimbuye
Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta guhangana n’ibibazo bya ruswa ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo rikigaragara muri icyo kigo ndetse anirukana umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA) ashinjwa kunyereza umutungo wacyo. Ibi bibaye nyuma y’aho TPA itunzwe agatoki ku ikoreshwa nabi ry’umutungo muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yo mu mwaka wa 2019-2020, Perezida Suluhu yakiriye kuri iki cyumweru. Yagize ati “Kuri raporo nohererejwe kuva ku wa 27 Werurwe 2021, nibura miliyari 3,6 Tsh zanyerejwe na TPA . Ubwo Minisitiri…
SOMA INKURURotary Club yateye inkunga abanyeshyuri bo mu miryango itishoboye
Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Rotary club Virunga wahaye abanyeshuri 1500 baturuka mu miryango itishoboye ibikoresho birimo matera, amakaye, inkweto n’ibindi bikoresho by’ishuri bifite agaciro ka miliyoni 52 Frw. Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world. Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club. Buri mwana yahawe…
SOMA INKURURwanda: Imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ikomeje kuboneka
Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye kirakomeje. Kugeza kuri iki Cyumweru hamaze kuboneka imibiri 47. Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga. Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru…
SOMA INKURU