Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique  Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu “MINUSCA”. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu “Palais de la Renaissance” biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui. Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier)…

SOMA INKURU

Hahishuwe ibiba nyirabayazana mu kuzamura ubwandu bwa Covid-19

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba ahantu h’imfungane (mu nzu no mu modoka) mu gihe abantu baba bahunga ubukonje n’imvura, ngo bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya Covid-19. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) na ryo rikavuga ko hari benshi biraye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bageze ahantu hahurira abantu benshi. Mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bahabwa n’inzego z’ubuzima harimo gufungura amadirishya y’inzu n’imodoka kugira ngo umuyaga ushobore kwinjira no gutwara virusi ya Covid-19 (Coronavirus) itarinjira mu muntu. Ibi ariko hari…

SOMA INKURU

The Ben mu marushanwa arenze muri Uganda

Indirimbo ‘This is Love’ ya Rema Namakula na The Ben iri guhatana mu byiciro bibiri by’ibihembo ‘Zzina Awards’ bitangwa na radiyo ikomeye muri Uganda ‘Galaxy FM’. Byitezwe ko ibihembo bya ‘Zzina Awards’ bizatangwa tariki 30 Mata 2021 binyuze kuri iyi radiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo. Amatora y’abahatanira ibi bihembo bari mu byiciro 18, arakomeje kugeza tariki 28 Mata, aho narangira abagize akanama nkemurampaka bazateranya amajwi hanyuma hatoranywemo abatsinze. Indirimbo ‘This is love’ ya Rema Namakula na The Ben iri mu ziri guhatanira ibihembo birenze kimwe muri ‘Zzina Awards’, yatoranyijwe mu…

SOMA INKURU

Munyenyezi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi yoherejwe mu Rwanda

Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho. Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021. Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki. Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside…

SOMA INKURU

Byarangiye hemejwe ko Hategekimana agezwa imbere y’ubutabera

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko Hategekimana Philippe ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994, yagezwa imbere y’ubutabera akabibazwa. Hategekimana wari uzwi cyane ku izina rya Biguma, yari Umuyobozi muri gendarmerie ya Komini Ntyazo yari muri Perefegitura ya Butare, ubwo Jenoside yabaga. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe muri iyo Komini no mu duce tuyegereye muri Mata 1994, ndetse akivugana na Nyagasaza Narcisse wari umuyobozi wayo. Hategekimana kandi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye ku misozi ya Nyamure na Nyamugari n’utundi duce twa Nyanza, twaguyemo Abatutsi babarirwa…

SOMA INKURU

Ibya Dr Kayumba Christopher biri kujyenda bihindura isura

Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki washimwaga na benshi, yakuwe mu nzu yakodeshaga yakoreragamo ibikorwa bye bishingiye ku ihuriro rya politiki aherutse gushinga, ari naho yari afite ibiro yatangiragamo serivisi z’ubujyanama n’ubushakashatsi zishingiye kuri sosiyete yashinze. Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma…

SOMA INKURU

Icyegeranyo cy’uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tarlki ya 14 Mata 2021, abantu 211 ari bo bakize icyorezo cya COVID-19 batuma abamaze gukira bose bagera ku 21,805  bangana na 91.8% by’Abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kugeza ubu. Uyu munsi nanone habonetse abarwayi bashya 72 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 23,744 bamaze kuboneka mu bipimo 1,243,409 byafashwe guhera muri Werurwe 2020, bikaba birimo  ibipimo 6,289 byafashwe mu masaha 24 ashize. Abarwayi bashya barimo abo mu Karere ka Nyamagabe 18, Nyaruguru 8, Huye 8,  Nyanza 7, Rwamagana 6, Umujyi wa Kigali 6, …

SOMA INKURU

BPR yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imurika urukuta ruriho amazina ya 33 babashije kumenyekana. Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana. Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya…

SOMA INKURU

Impamvu ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara cyahagaritse inkingo za AstraZeneca

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara “CDC”, John Nkengasong yatangarije Financial Times ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika kugura  inkingo za AstraZeneca  zikorerwa mu Buhinde, kubera uburyo ubu bigoye kuzibona, ahubwo bari mu biganiro byo kugura iza Johnson & Johnson zitangwaho dose imwe umuntu akaba akingiwe byuzuye. Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko ntaho bihuriye n’ibibazo zavuzweho byo kuvura kw’amaraso ko ahubwo ari ukwanga guhangana na gahunda ya Covax igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo. Yavuze ko muri Covax hazakoreshwa inkingo nyinshi za AstraZeneca kandi zizazanwa ahanini muri Afurika, bityo ko batakomeza…

SOMA INKURU

Abamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva icyunamo cyatangira

Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura abantu 18 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo…

SOMA INKURU