Bwa mbere mu Rwanda ababana bahuje ibitsina bahawe uburenganzira budasanzwe

Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore “LGBTQ”, bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe wizihizwa muri Kamena. Leta yatanze uruhushya kuri iki gikorwa, gusa byemezwa ko cyaba muri Nyakanga, nubwo gishobora gusubikwa kubw’ingamba zo guhashya Covid-19. Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari. LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana…

SOMA INKURU

Rwanda: Aho Covid-19 yugarije kurusha ahandi n’abo imaze guhitana

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ari ho habonetse abarwaye ba Covid-19 benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo  abagore bane barimo…

SOMA INKURU

U Rwanda na Afurika y’Epfo mu rugendo rwo kuvugurura umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo  Dr Naledi Pandor, zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Dr. Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro byimbitse na mugenzi we Dr Naledi Pandor w’Afurika y’Epfo, byabereye mu Mujyi wa Pretoria. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibinyujije mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano. Yagize iti “Nyuma y’uruzinduko…

SOMA INKURU

Rwanda: Ikibazo cy’abana basambanywa bakabyara imburagihe cyahagurukiwe

Nyuma y’aho bamwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bagaragara hirya no hino by’umwihariko abibumbiye hamwe bagera kuri 23, bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, mu kagali ka Masoro, batangaje ko bose bahuriye ku kibazo cyo  kubaho nabi, kuva mu ishuri, gutotezwa  ndetse no gutereranywa n’imiryango, ni muri urwo rwego hakajijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha itegeko ribarengera rikabakura cyangwa rikabarinda kugwa muri aka kaga. Umuhuzabikorwa  mu rwego rw’igihugu w’umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation “IMRO” wita ku bijyanye n’ubutabera n’ubuzima, Mwananawe Aimable atangaza ko bahagurukiye guhangana n’iki kibazo cy‘abana batwara inda bakinjira…

SOMA INKURU

Uko gahunda itunguranye yo gucyura abanyeshuri izakorwa

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rijyanye na gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku bigo by’amashuri ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kamena 2021 nyuma y’ivugurura ry’ingamba zo kwirinda COVID-19. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera ku italiki ya 1 – 4 Nyakanga 2021. Iryo tangazo rigaragaza ko ku wa Kane, taliki ya 1 Nyakanga 2021, hazabanza gutaha abiga mu bigo byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali twose, Utwa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu…

SOMA INKURU

Rwanda kimwe mu bihugu bine byakumiriwe muri Nigeria

Ejo hashize nibwo umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko hari ibihugu bine byakumiriwe muri iki gihugu muri byo harimo u Rwanda. Muri ibyo bihugu Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi harimo abava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19. Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho…

SOMA INKURU

Rwanda abahagarariye inyungu zabo bakomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye abadipolomate bahagarariye inyungu zabo mu Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro nyuma y’uko ejo hashize tariki 28 Kamena, yari yakiriye abandi bane. Muri bo harimo harimo Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros; Elin Ostebo Johansen wa Norvège; Luke Joseph Williams wa Australie na Michalis A. Zacharioglou wa Chypre. Aba bose bagaragaje ko biteguye gukomeza kunoza ubufatanye n’umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere ihuriweho irimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.   NIYONZIMA Theogene

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’uduce Covid-19 yibasiye kurusha ahandi intandaro y’ingamba nshya

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru,   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje impamvu y’ingamba nshya zo guhangana na covid-19, dore  ko mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye, ariko  hari uduce twibasiwe kurusha utundi. Dr Ngamije yatangaje ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021. Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.” Yakomeje agira ati “Biragaragara ko mu gihugu hose…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya ku ngamba zo gukumira covid-19

Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali hamwe n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”. Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Ibindi murabisanga mu matangaza akurikira   ubwanditsi@umuringanews.com

SOMA INKURU

Olivier Kwizera umukinnyi w’amavubi wakunzwe imbere y’urukiko

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yemereye Urukiko ko yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun abaganga baramusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kumwe na bagenzi be barindwi bareganwa gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Kwizera yabwiye urukiko ko urumogi yatangiye kurunywa kuva mu Ugushyingo n’Ukuboza 2020, mbere y’uko Amavubi yitabira amarushanwa ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama 2021. Yakomeje avuga ko nta mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wajya mu irushanwa iryo ari…

SOMA INKURU