Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize. Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’iyi mvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze. Abantu barenga 1000…
SOMA INKURUYear: 2021
MINISANTE yahawe amezi atatu yo guhagurukira guhangana n’ingaruka z’itabi
Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi atatu yo kuba yagaragaje umurongo ufatika w’uburyo izakora ubukangurambaga ku ngaruka mbi z’itabi no kuribuza urubyiruko, inasabwa kugaragaza doze z’itabi zemewe mu gihugu hagamijwe kugabanya ingaruka rigira ku barinywa. Uyu mwanzuro ni umwe mu myanzuro yavuye mu isesengura rya raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugenzura ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, abadepite bashyikirijwe, Odette Uwamariya, ku wa 15 Nyakanga 2021. Mu gihe abarengeje imyaka 18 ari bo bemerewe kunywa itabi, Uwamariya yabwiye abadepite ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari n’abari mu kigero cy’imyaka 15 barinywa. Uwamariya…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 27 ararangisha abo yaburanye nabo
Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, yasigiye Abanyarwanda ibikomere bitandukanye haba ku mubiri no ku mutima, birimo n’ibyatewe n’uko hari abayirokotse baburanye n’imiryango yabo ntibamenye niba barapfuye cyangwa bakiriho. Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane. Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we. Mu…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 ukomeje kwiyongera
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Nyakanga, hatangajwe abantu bashya bakize icyo cyorezo 869, batumye umubare w’abamaze kugikira muri rusange ugera ku 32,006 bangana na 67.1% by’abamaze kucyandura. Ni mu gihe abarwayi bashya batangajwe ari 830, batumye abamaze kwandura kuva COVID-19 yagera mu Rwanda bagera ku 47,667. Ikigero cy’ubwandu mu bipimo byafashwe kirabarirwa ku 10%. Abakirimo kwitabwaho n’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa mu ngo bagera ku 15,110 barimo 63 barembye. Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 bageze kuri 551 barimo abantu 17 bambuwe ubuzima…
SOMA INKURUU Rwanda ruri kwitegura kwakira inkingo zizwiho ingufu mu guhangana na Covid-19
Leta y’u Rwanda iri kwitegura kwakira inkingo zakozwe n’uruganda rwa Johnson & Johnson rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko impande zombi zigiranye amasezerano azatuma ruhabwa inkingo miliyoni 1,2. Umwihariko w’inkingo za Johnson & Johnson ni uko umuntu aterwa urukingo rumwe gusa, mu gihe umuntu aterwa inkingo ebyiri kuri Pfizer na AstraZeneca zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda. Ibikorwa by’ikingira byaradindiye cyane mu Rwanda bitewe n’uko rutabonye inkingo rwari rwemerewe zirimo izagomba kuva mu Buhinde ariko icyo gihugu kikazikumira nyuma yo kugira ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19. Ibi byatumye ubwiyongere…
SOMA INKURURusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina
Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi. Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri. Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Bemeza…
SOMA INKURUYamwiciye imbere y’abana babo
Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu maso y’abana be yateye umugore we icyuma ahita amwicira aho. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana bo bari mu nshuti z’umuryango wabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yatangaje ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba. Ati “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari…
SOMA INKURUIgitero kitaramenyekana kivuganye Perezida wa Haiti
Ahagana saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri ushyira kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nyakanga, nibwo Perezida Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe mu rugo rwe arashwe, iby’uru rupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo. Dr Claude Joseph, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti, mu itangazo yasohoye yemeje ko ahagana saa saba z’ijoro, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu. Rikomeza rivuga ko umugore we yakomerekejwe n’isasu ariko ubu ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Uyu nyakwigendera wari perezida wa Haiti Jovenel…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 9 inyagiwe ibitego 4-0, igeze ku mukino wa nyuma wa “EURO 2020”
Nyuma y’imyaka icyenda Espagne inyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa EURO 2012, birangiye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi “EURO 2020”, itsinze iya Espagne penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 30 y’inyongera. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, uyu mukino wa ½ ukaba wabereye kuri Stade Wembley. Espagne yari hejuru no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bw’umupira wahinduwe na Olmo ariko Giovanni Di Lorenzo awutanga Ferran Torres awushyira muri koruneri.…
SOMA INKURUNigeria: Uwatorotse ibyihebe byashimuse abanyeshuri yatanze ubuhamya bukomeye
Ejo hashize tariki 5 Nyakanga 20121, ibyihebe byitwaje intwaro byashimushe abanyeshuri 140 bo mu ishuri ryisumbuye rya Bethel Baptist School riherereye muri Leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria,ariko umwe mu bacitse ibi byihebe yatangaje byinshi. Umwarimu wo kuri iki kigo, Emmanuel Paul, yavuze ko bari bafite abanyeshuri barenga 180 ariko benshi muri bo bashimuswe abandi bakabacika. Yagize ati “Ibyihebe byatwaye abanyeshuri 140, ariko 25 bonyine nibo babashije gutoroka, ndetse kugeza ubu ntituramenya aho abandi babajyanye.” Ibi bikozwe nyuma y’uko ku munsi ubanza wo ku Cyumweru tariki…
SOMA INKURU