Uruhare rw’ababyeyi mu gutiza umurindi igwingira ry’abana

Byagaragaye bamwe mu babyeyi batiza umurindi igwingira n’imirire mibi mu bana babo bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, kubera ko na bo barwaye bwaki bose bakaba bakeneye kuvurwa izo ndwara zigira ingaruka ku muryango no ku gihugu mu gihe gito n’ikirekire. Niyakire Aline utuye mu kagari ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye, atanga ubuhamya bw’ukuntu yisanze atagira amashereka akagira ngo ni ibibazo bisanzwe bibaho ku babyeyi nyamara na we akeneye kuvurwa imirire mibi. Yabimenye igihe yajyaga kwivuza icyo kibazo ku Kigo Nderabuzima cya Sovu giherereye muri uwo murenge…

SOMA INKURU