Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo APR FC ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0 kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yo yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo hashize, ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali. Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano…
SOMA INKURUMonth: January 2020
Congo Kinshasa: Imfungwa zikomeje guhitanwa n’inzara
Imiryango y’ abagiraneza ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gishize imfungwa zo muri Gereza ya Makala 17 zapfuye bitewe no kubura ibyo kurya. Iyi miryango kandi ikomeza ivuga ko izo mfungwa zishwe n’ inzara, kubura imiti no kubura isuku ihagije yahoo ziba ndetse no ku mubiri. Gereza ya Makala imaze amezi abiri idahabwa ibyo guteka nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi bwa gereza. Aganira na BBC yagize ati “Biteye ubwoba! Abantu barapfa hafi ya buri munsi”. Bitewe no kuba nta biryo Leta iheruka kubaha izi mfungwa 8000…
SOMA INKURUIjambo rya Trump ryari ritegerejwe na benshi ryuzuyemo kwisubiraho
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Irani ntacyo yagezeho ku bitero bya misile yagabye ku birindiro bya Amerika muri Iraki ariko avuga ko igiye guhabwa ibihano by’ubukungu aho gutangaza igihe azarasira ku birindiro byayo 52 nk’uko yari yabitangaje mbere. Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa. Ibitero bya Misire 22 za Irani ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu. Irani yavuze ko byari…
SOMA INKURUHatanzwe icyizere ku mubano w’ u Rwanda na Uganda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatangaje ko Uganda yatangiye inzira nziza iganisha ku mubano mwiza hagati yayo n’ u Rwanda. Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’ uko Uganda yarekuye abantu 9 mu bo yarifunze ari intangiriro nziza itanga icyizere ko mu gihe Uganda yakomeza kurekura abanyarwanda ifunze umubano waba mwiza. Akomeza avuga ko Uganda nikomeza inzira yatangiye hari igihe u Rwanda ruzakuraho inama…
SOMA INKURUNyaruguru: Baratabaza nyuma yo gucumbikirwa mu nzu z’amatungo
Imiryango ibiri igizwe n’ abantu 9 yo mu Murenge wa Ngera yatujwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu irasaba kubakirwa amazu meza yo kubamo kuko ibangamiwe no kuba mu nzu irimo ibibuti kandi itubakiye ngo igere hejuru. Iyi nzu babamo ni ikiraro cy’ inkoko n’ inkwavu yo ku ishuri rya Riba. Hejuru y’ amadirishya n’ inzugi hararangaye ku buryo imbeho n’ imibu byinjira mu nzu imbere. Mukamana na Muhire amazu yabo yasenywe n’ ibiza. Bari basanzwe batuwe mu mazu bubakiwe na Leta mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka yo…
SOMA INKURUAbanyarwanda bafungiye muri Uganda bakomeje kurekurwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo abanyarwanda 9 bashinjwaga n’inzego z’umutekano za Uganda ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye, mu barekuwe harimo Rutagungira René wafunzwe ku ikubitiro n’abandi 6 batatangajwe amazina yabo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe. Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo…
SOMA INKURUAbagore basaga 60% bari mu zabukuru nibo bayoboye imiryango
Kuva mu mwaka w’i 2000, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyakoraga ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, kikabukora buri myaka itanu. Ubushakashatsi buheruka gukorwa muri 2016-2017 bwagaragaje ko 25% by’ingo ziyobowe n’abagore, naho 6% zikayoborwa n’abagore nta mugabo uhari.Byaragaragaye kandi ko abagore bayoboye ingo bashaje ugereranyije n’abagabo, hafi 35.8 ku ijana by’abagore bayoboye ingo bafite imyaka 60 kuzamura mu gihe abagabo bari muri iyo myaka bayoboye ingo ari 13 ku ijana. Ubwo bushakashatsi buba bugamije gukusanya amakuru ku mpinduka zishobora kuba zarabayeho mu mibereho y’abaturarwanda ( aha twavuga nk’ubukene, ubusumbane hagati y’abakize…
SOMA INKURUFireman yasabiwe iminsi 30 y’igifungo
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.Soma hano uko bireguye mu rukiko ku byaha bashinjwa Mu iburana ku ifungwa n’ifungura abaregwa bose bahakanye…
SOMA INKURUZari Hassan yashyize atangaza umukunzi we mushya
Umuherwe w’umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yatangaje ko abantu bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na King Bae kuko kugeza ubu afite undi mukunzi umunyura umutima. Uyu mugore w’abana batanu yifashishije amafoto y’umusore w’ibigango, yavuze ko benshi bumvaga ko King Bae ariwe mukunzi we, ariko ko bakwiye kumenya ukuri kuko umukunzi we mushya ari Cedric uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cedric a Fourie ukomoka muri Afurika y’Epfo. Zari Hassan ubwo aherutse muri Zimbabwe yahishuye ko Cedric ari umusore mwiza umukurura…
SOMA INKURUMuhanga: Umugore n’umugabo bapfuye bitunguranye
Mu Karere ka Muhanga, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020, nibwo Umugabo witwaga Sixbert bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, binjiye mu nzu basanga umugore we Uwamariya nawe yishwe atemaguwe. Umukozi wo muri uru rugo Irakiza Anita avuga ko ba nyakwigendera nta makimbirane bari bafitanye. Byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 2 , Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye. Inzego z’ ubuyobozi, RIB na Polisi bakimara kumenya aya makuru bagiye aho byabereye batangira iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent yagize ati “Twasanze yimanitse…
SOMA INKURU