Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatumyeho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe n’uwa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde ngo bategure inteko rusange idasanzwe yiga ku ifatwa rya Goma.
Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wafashe Goma.
Radio Okapi yanditse ko bitewe n’uburemere bw’ibiri ku murongo w’ibyigwa, inteko rusange idasanzwe iterana kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025 iba mu muhezo.
Umwanditsi w’umutwe w’Abadepite, Jacques Djoli, yavuze ko inteko rusange igamije kureba uburyo igihugu cyasohoka mu ntambara n’amahoro akagaruka mu Burasirazuba bw’igihugu.
Abadepite basabwe gutanga ibitekerezo byaba mu nzira za politike n’iza dipolomasi bishobora kuvamo umuti w’intambara zayogoje Kivu y’Amajyaruguru.
Hashize imyaka irenga 5 intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yubuye, ubwo umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda wongeraga gufata intwaro kubera benewabo bicwaga, batwikirwa abandi bagahunga.
INKURU YA KAYITESI Ange