Gukora amasaha y’ikirenga ntibyaba imbogamizi ku buzima bw’abagenzi?

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko hari igihe umushoferi ashobora gukora amasaha 19 ku munsi, ku buryo ari akazi kavunanye. Abagenzi bakabiheraho bemeza ko bishobora kuba intandaro ya serivi mbi n’umunabi biranga bamwe mu bashoferi. Saa kumi n’imwe z’igitondo Rwamakuba Evode ni bwo aba ageze muri gare ya Kimironko aje gutangira akazi ko gutwara abagenzi. Bivuze ko nibura aba yabyutse saa kumi za mu gitondo. Ati “Tugera ku modoka saa kumi n’imwe, njyewe mparika saa tatu kuko ari jye utwara abagenzi ba mbere ariko biterwa n’uko…

SOMA INKURU

Abari barakumiriwe mu burezi bakomorewe

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi , iramenyesha abayobozi b’Uturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa. Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri Karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya…

SOMA INKURU

Muri Iraq Ambasade ya Amerika yarashweho bikomeye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu bwoko bwa ’rocket’ zarashwe kuri ambasade y’America i Baghdad muri Iraq. Izi misile zarashwe nyuma y’imyigaragambyo yiriwe mu mugi wa Basra yamagana guverinoma iriho kuko itashoboye kuvana ingabo z’America ku butaka bwabo. Aya makuru yemezwa na Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adil Abdul Mahdi avuga ko nta byinshi byangiritse gusa ngo harakorwa iperereza, ababigizemo uruhare bahanwe. Uruhande rw’America rwemeje ko nta bantu bakomerekeyemo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iraq iramagana abagabye iki gitero, yongeraho ko bagomba gucunga…

SOMA INKURU

Barahiriye kurwanya igwingira mu bana

Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri. Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati “Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira…

SOMA INKURU

Nyina wa Wema Sepetu yikomye itangazamakuru

Mariam Sepetu umubyeyi w’umusitari wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Se, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe. Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose. Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe…

SOMA INKURU

Icyo CNLG yatangaje ku mibiri yabonetse i Rubavu

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141. Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka. Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana. Minisitiri…

SOMA INKURU

Uwari ufite ubumuga bwo kutabona nyuma yo kubukira yafashe icyemezo gikakaye

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso yari afite ubumuga bwo kutabona, bigatuma abona isura y’umugore we yita ko ari mubi akabona adakwiriye gukomezanya nawe. Ubusanzwe uyu mugore we witwa Cynthia, ibi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo we ari gushaka ko batandukana, kandi we yaremeye gushyingiranwa nawe ari impumyi. Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo. Yagize…

SOMA INKURU

Ibintu bigomba kwirindwa byangiza umwijima bikomeye

Mu kiganiro TV 5 yagiranye n’impuguke mu by’ubuzima, yatangaje ibintu bine byangiza umwijima ku buryo bukomeye,  Kandi mu buzima busanzwe bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye yemwe bikaba nk’akamenyero Kandi mu by’ukuri bigereranywa nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima. Icya mbere ni umunaniro ukabije hamwe n’umuhangayiko bishobora kwangiza umwijima ku buryo bwihuse. Aha hatangwa inama ko umuntu agomba gufata umwanya uhagije wo kuruhuka ni ukuvuga ku muntu mukuru ni hagati y’amasaha 5 kugeza kuri 7, hanyuma bigaherekezwa no kunywa amazi meza byibuze litiro imwe n’igice ku munsi. Icya kabiri gifatwa nk’umwanzi w’umwijima ni inzoga. Akenshi…

SOMA INKURU

Gisagara: Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gukaza umurego

Iki kibazo cyo gusambanya abana mu Karere ka Gisagara kimaze gufata intera nyuma y’aho umusaza w’imyaka 64 wo mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Rusagara mu Kigembe,akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko ubwo ari atembereye akagera mu rugo rwe nyina yagiye kuvoma. Tariki 16 Mutarama 2020 mu ma saa munani nibwo uyu mwana yatembereye agera mu rugo rw’uyu musaza aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana. Nirere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, ariko hanyuma uyu mwana yaje kuva kuri…

SOMA INKURU

Babiri bafashwe bari mu mitwe ihungabanya umutekano beretswe itangazamakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, herekanywe Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte (Sankara) ari kumwe na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard. Aba bombi bakaba bakurikitanweho ibyaha binyuranye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. RIB yatangaje ko yatangiye iperereza nirirangiza izashyikiriza dosiye ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko aba bombi batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho. Muri Mata…

SOMA INKURU