Ubutumwa bwagenewe abakirisitu gatolika

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yageneye ubutumwa abakristo bose bizihije uyu munsi. Ubwo yasomaga misa mu birori by’ijoro rya Noheli byabereye muri kiliziya yitwa St. Peter Basilica i Vatican yasabye abakristu babarirwa mu bihumbi bari kiliziya Gatolika bari bateraniye aha kuzirikana ko uyu munsi aricyo kimenyetso kigaragaza urukundo Imana ikunda abari mu isi. Papa Francis yibukije abakristu ko nubwo dukosa tukanakora ibyaha byinshi Imana ibirengaho ikatubabarira kandi igakomeza kutwereka urukundo rwayo ndetse na babandi batayemera nabo ngo irabakunda.…

SOMA INKURU

Icyo polisi yasabye abanyatubari n’insengero

Polisi y’u Rwanda yasabye abafite insengero, utubyiniro n’utubari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza. Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu. Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo. Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo…

SOMA INKURU

Ibyavuye mu nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2019

Kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko igihugu gihagaze. Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo. Yasabye ko intambwe nziza imaze guterwa, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kongera imbaraga zo gukora byinshi…

SOMA INKURU

Safi Madiba agiye kwinjira muri 2020 atorohewe

Niyibikora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku bihangano yakoreye muri The Mane yamufashaga mubya muzika nyuma yo kwitandukanya na Urban Boyz. Kuba Safi yarakoranye n’indi label ibi nibyo byahise bigaragaza, umwuka mubi wari hagati ya The Mane na Safi, kuburyo byanarakaje cyane Bad Rama, ahita afata umwanzuro wo guhagarika ibihangano byose Safi yakoreye muri The Mane. Bad Rama mu itangazo yashyize hanze, rigenewe abakunzi ba muzika n’itangazamakuru, yabujije uwo ariwe wese kuba yagwa mu mutego wo kuba yakoresha ibihangano Safi yakoreye muri The Mane mu…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikirango cy’imikino BAL

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikirango cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika. Perezida Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro iki kirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena. BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA). Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye.…

SOMA INKURU

Abagororerwa Iwawa baratabaza

Bamwe mu bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa barataka inkoni bakubitwa na bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ngo ziruta imvura y’amahindu. Aba banyeshuri bavuga ko bikomeye ku buryo bamwe bibaviramo ubumuga. Umwe muri bo ubwo basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ignatienne Nyirarukundo, mu cyumweru gishize, yashize amanga avuga ko hari bagenzi babo babakubita ubuyobozi burebera mu cyiswe ’kubakosora” Ati ” Baradukubita cyane, ntundebe gutya ngo nitwaje ikibando si uko ndi umusaza, ni inkoni zabiteye. Turakubitwa rwose inkoni ziruta imvura y’amahindu, n’ubu hari bagenzi…

SOMA INKURU

Umuhanzi Knowless yibitseho ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yo muri USA

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless  yakiriye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA. Uyu muhanzikazi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni naho yaherewe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business Administration’. Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950. Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye. Uyu munsi, Knowless yanditse kuri Twitter ye amagambo agaragaza ko yishimiye kuba yarangije MBA (Master of…

SOMA INKURU

Imvura idasanzwe iteza ibiza ntiyasize Uburayi

Imvura idasanzwe yaguye mu mpera z’iki cyumweru dusoje yateje umwuzure wahitanye abagera kuri batatu mu Majyepfo y’Ubufaransa inasenya ibikorwaremezo byiganjemo imihanda n’amashanyarazi ku buryo imiryango isaga 70,000 ubu iri mu icuraburindi kubera kubura umuriro. Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa kuwa Gatanu mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa ikaba yaratumye benshi bava mu byabo naho abandi batatu bakaba bahitanywe nayo nk’uko abategetsi b’iki gihugu babitangaje. Mu bahitanwe n’iyi mvura yateje imyuzure harimo umusaza w’imyaka 76 witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 13 rishyira 14 Ukuboza 2019 mu gace mu…

SOMA INKURU

Impamvu Perezida wa Zambia adashaka ambasaderi wa Amerika

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko zakura mu gihugu ayoboye Ambasaderi wayo, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’ubutinganyi kandi bisanzwe bitemewe muri iki gihugu. Urukiko rwo muri Zambia,ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 15 abagabo babiri babanaga nk’umugore n’umugabo mu gihe amategeko y’iki gihugu atabyemera. Mu Ugushyingo 2019, Ambasaderi wa Amerika muri Zambia Daniel Foote yumvikanye anenga uy’umwanzuro w’urukiko rwafashe wo gukatira aba bagabo,bazira ko ari abatinganyi. Yasabye leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze iki cyaha. Mu nkuru ya Bloomberg perezida wa Zambia…

SOMA INKURU

Yahishuye ibitaravuzwe ku gitero cy’ i Musanze

Mu biganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, hagati y’u Rwanda na Uganda, bikabera i Kampala, bikamara amasaha agera ku 8, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba Nduhungirehe wari uyoboye itsinda ryaturutse mu Rwanda, yagaragaje ibibazo birindwi bigaragaza ko Uganda ibangamira u Rwanda anabigarariza ibimenyetso. Muri byo harimo ko abarwanya u Rwanda bagabye igitero mu karere ka Musanze baturutse mu birunga bahawe ubufasha n’ inzira n’ igihugu cya Uganda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere…

SOMA INKURU