Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe nyuma y’igisibo


Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2019, nibwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), n’abo mu Rwanda ntibasigaye, aho umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu wabereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu isengesho ryo gusoza igisibo imvura ntiyari iboroheye
Imvura ntiyari iboroheye mu isengesho ryo kurangiza igisibo

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabangamira bamwe bagombaga kwitabira iri sengesho nti babashe kujyayo, aho ugereranyije n’umubare wari usanzwe witabira uyu munsi, wagabanutse ku buryo bugaragara.

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze ndetse ritaranarasa

Sheik Salim Hitimana umuyobozi w’umuryango wa Isilamu mu Rwanda yatangaje  ko kuba imvura yaguye ari umugisha, abasaba ko uko baha agaciro igisibo birinda ibyaha ari nabyo bikwiriye kubaranga nyuma y’igisibo.

Yagize ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Abayisilamu banyuranye batangarije umuringanews.com, ko igisibo kirushaho kubahuza n’Imana, ndetse bakabona umwanya  uhagije wo kwicuza no guhinduka ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo, bashimangiye ko uyu munsi ari uw’ibyishimo kuri bo, ariko bagiriye bagenzi babo inama ko atari umunsi ubafungurira kwijandika mu byaha.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.