Abamotari bagerageje gukurikira Papa Francis bakubiswe bikomeye


Abapolisi bashinzwe umutekano mu ruzinduko Papa Francis agirira muri RDC, bagaragaye bakubita abamotari bagerageje gukurikira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange.

Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse ubwo yatambukaga inyuma ye hari imodoka nyinshi zimucungiye umutekano.

Inyuma y’izo modoka hagaragaye abantu benshi batwaye za moto, bari bakurikiye Papa Francis.

Amashusho n’amafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abapolisi bafite ibimeze nk’inkoni bakubita Abamotari kugira ngo basubire inyuma bareke gukomeza gukurikira Papa Francis.

Papa Francis wageze muri RDC ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama, biteganyijwe ko azahava ahita akomereza muri Sudani y’Epfo.

Kuwa Gatandatu Papa Francis azayobora Misa izitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’aba- presbytérienne muri Ecosse, ari we Rev Iain Greenshields.

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.