Kirehe: Abafungwa batanu bishwe


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Nyarubuye, mu karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi banga guhagarara, nibwo barashemo abo batanu”.

Izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegereje kugezwa mu bushinjacyaha.

CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru ku iraswa ry’izi mfungwa.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.