Bikanze igisasu batabaza polisi basanga ari ikifashishwa mu gutera akabariro

Ejo hashize kuwa 27 Mata 2021,  mu Budage havuzwe inkuru idasanzwe y’abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahamagajwe n’umuntu wari uri gukorera siporo mu gace ka Bavaria kari mu Mujyi wa Passau, ababwira ko abonye gerenade bahageze basanga ari ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina. DW yatangaje ko uwatabaje polisi ari umugore wavuze ko abonye ikintu akeka ko ari gerenade. Polisi nayo imenyesha itsinda rishinzwe ibyo gutegura ibisasu ritangira iperereza. Iryo tsinda ryaje gutangaza ko ryasanze icyatabarijwe atari gerenade ahubwo ari agakapu kabonerana karimo ikintu cya plastique kimeze nka gerenade,udukingirizo tubiri tutarakoreshwa ndetse…

SOMA INKURU

Kirehe: Abafungwa batanu bishwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Nyarubuye, mu karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi banga guhagarara, nibwo barashemo abo batanu”. Izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegereje kugezwa mu bushinjacyaha. CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe…

SOMA INKURU

Kigali: Mu bafatanywe na Jay Polly muri bo 4 bari mu kaga

Nyuma yo gutabwa muri yombi uko ari 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru. Jay Polly na bagenzi be bafatanywe Dr.Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Itangazamakuru ko iri suzuma ryakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gukora dosiye, rikaba ryarakozwe na Rwanda Forensic Laboratory. Yagize ati “Uko ari 12 bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo…

SOMA INKURU

Abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe

Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibura iminsi mike ngo isubukurwe, ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bwashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza. Kuva byatangazwa ko shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ifite inyota yo gutwara igikombe. Kugeza ubu iyi kipe ifatanyije n’umuterankunga mukuru wayo Skol Rwanda, imaze kugura abakinnyi mpuzamahanga bakomeye barimo Muhire Kevin, Héritier Luvumbu Nzinga na Junior Bayanho Aubyang. Usibye gufatanya kugura abakinnyi, umuterankunga w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwemeza agahimbazamusyi…

SOMA INKURU

Uko ubusumbane mu itangwa ry’inkingo ku isi bwifashe

Mu bantu barenga miliyari imwe bamaze guterwa inkingo ku Isi, umwe muri bane ni ukomoka mu bihugu bikize, mu gihe umwe muri 500 ari we ukomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni ingingo iteye impungenge kuko n’ubwo mu bihugu n’uduce 207 bimaze gutererwamo inkingo, ahenshi usanga zaratewe abantu bake cyane ugereranyije n’abatuye mu gihugu, mu gihe ahandi usanga nta rukingo na rumwe rurahatangwa, nko mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Tchad, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique, Eritrea, Koreya ya Ruguru, Haiti, Samoa, Kiribati na Vanuatu. Ni mu gihe 58% by’inkingo…

SOMA INKURU

Rwanda: Gen Ibingira na Lt Gen (Rtd) Muhire barafunze

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire muri uku kwezi bafungiwe muri Gereza za Gisirikare mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. The New Times yatangaje ko Gen Ibingira usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Lt Gen (Rtd) Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ariko akaza gusezererwa mu ngabo mu 2014 bombi bafunzwe. Amakuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, mu…

SOMA INKURU