Bikanze igisasu batabaza polisi basanga ari ikifashishwa mu gutera akabariro


Ejo hashize kuwa 27 Mata 2021,  mu Budage havuzwe inkuru idasanzwe y’abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahamagajwe n’umuntu wari uri gukorera siporo mu gace ka Bavaria kari mu Mujyi wa Passau, ababwira ko abonye gerenade bahageze basanga ari ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.

DW yatangaje ko uwatabaje polisi ari umugore wavuze ko abonye ikintu akeka ko ari gerenade. Polisi nayo imenyesha itsinda rishinzwe ibyo gutegura ibisasu ritangira iperereza.

Iryo tsinda ryaje gutangaza ko ryasanze icyatabarijwe atari gerenade ahubwo ari agakapu kabonerana karimo ikintu cya plastique kimeze nka gerenade,udukingirizo tubiri tutarakoreshwa ndetse n’icupa ry’amavuta yisigwa n’abagiye gukora imibonano mpuzabitsina ririmo ubusa. Basanze kandi harimo umugozi bashyira umuriro muri telefoni.

Polisi yatangaje ko iperereza ryerekanye ko ibyo bikinisho byari bihamaze igihe kinini, ariko uko byahazanywe n’impamvu yabyo ntibiramenyekana.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.