Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka, Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda (SP Ltd) yatangaje ko iri mu mushinga ukomeye wo kubaka ibigega bizabika gaz yo gutekesha bifite agaciro karenga miliyari 60 Frw. Uyu mushinga ukaba uteganywa gutangira gukora mu mwaka wa 2026.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa SP, Habimana Claudien, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yatangaje ko uyu mushinga ugamije gufasha igihugu kwihaza mu ngufu zitandukanye no guteza imbere ikoreshwa rya gaz mu ngo z’abanyarwanda, mu rwego rwo kugabanya ibikorwa bituma amashyamba acibwa ku bwinshi.
Ati: “Ni umushinga ufite agaciro gakomeye mu kurengera ibidukikije no guteza imbere uburyo bwo gutekesha butangiza. U Rwanda ruzabasha kugira ububiko buhagije bwa gaz yo gutekesha mu gihe cy’amezi abiri.”
Uyu mushinga uteye imbere mu buryo bubiri
Icyiciro cya mbere ni icyo kubaka ibigega bibika gaz ikoreshwa buri munsi, irangira
Icyiciro cya kabiri kirimo kubaka ibigega binini byo kubika gaz yo gutekesha mu buryo bwo kuzigama, bifite ubushobozi bwo kugeza kuri toni 9000.
Habimana yavuze ko ibikoresho byose by’ingenzi kugeza ubu byamaze kugera mu Rwanda, naho Leta ikomeje ibikorwa byo kubaka imihanda igera kuri ibyo bigega.
Biteganyijwe ko ibikorwa bizatangira gukora muri Nyakanga 2026
Uyu mushinga wari uteganyijwe gutwara miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko nyuma yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibikoresho ku isoko mpuzamahanga ndetse no kongerwamo ibigega bibiri bishya bya gaz ikoreshwa buri munsi, igiciro cyazamutse kikagera kuri miliyoni 44 z’amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Habimana yakomeje asobanura ati: “Inyigo yakozwe mbere ya COVID-19, ariko ibiciro by’ibyuma n’ibikoresho by’ibanze byiyongereye cyane. Twagombaga kuvugurura umushinga kugira ngo ujyane n’ibihe turimo.”
Kugeza ubu, u Rwanda rutumiza gaz yo gutekesha mu mahanga, mu gihe hakiri gushyirwa mu bikorwa undi mushinga wo gutunganya gaz methane iva mu Kivu, uzatuma igihugu cyikorera gaz yo gutekesha bitarenze 2027.
Ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bigaragaza ko75% by’ingo mu gihugu zikoresha inkwi, 18% zikoresha amakara naho 5,4% nizo zikoresha gaz. Mu Mujyi wa Kigali, 23% by’ingo ni zo zitekesha gaz mu gihe 51% zikoresha amakara.
Ibyiringiro by’abaturage
Abaturage bamwe bavuga ko iri koranabuhanga rishya rizabafasha kubona gaz ihendutse kandi iboneka igihe cyose.
Mukarugema Beatrice, utuye i Kicukiro yagize ati: “Hari igihe gas ibura ku isoko cyangwa igahenda cyane. Niba hari ububiko buhagije, bizadufasha cyane.”
Abahanga mu bijyanye n’ingufu bavuga ko uyu mushinga ushobora guhindura isura y’uburyo Abanyarwanda bateka, ugatuma ikoreshwa ry’inkwi n’amakara rigabanuka ku buryo bugaragara.
Eng. Emmanuel Ndayambaje, impuguke mu bijyanye n’ingufu zisubira yagize ati: “Iyo igihugu gifite ubushobozi bwo kubika gaz ihagije, kigira ubwisanzure mu micungire y’ingufu. Ni intambwe ikomeye mu kugera ku ntego yo kurengera ibidukikije.”
Mu gihe ibigega bizaba byatangiye gukora mu mwaka wa 2026, abahanga bavuga ko bizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije rugamije guhindura uburyo abanyarwanda bateka, barengera amashyamba kandi barusheho kwizigamira.
INKURU YA KAYITESI Ange
