Ibi akaba yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Rwanda Defence Force (RDF), Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka (Land Forces Commanders Symposium), yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bisaga 30 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Mu ijambo rye ryakiriwe n’amashyi menshi, Perezida Kagame yibukije ko ibibazo by’umutekano bikomeje gukomera ku mugabane ariko ko ibisubizo byabyo bidakwiye gutegerezwa ahandi.
Ati: “Afurika iracyarangwa n’intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Ibyo ntibivuga ko tudashoboye kubyikemurira. Nta mbogamizi n’imwe tudafitiye ubushobozi bwo gukemura. Tugomba kugira ubufatanye bwacu nk’Abanyafurika, tukagira icyerekezo cyacu.”
Yongeyeho ko umutekano w’Afurika utagomba kugirwa intwaro n’abandi, ahubwo ukaba icyemezo gifashwe n’abawugize.
AtI: “Ntitugomba gutegereza abandi ngo batugarurire amahoro. Icyo dukeneye ni ubushake bwo gukorana, imbaraga no kwizera ko dushoboye.”
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda, yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama ari igihamya cy’ubwitange rufite mu kwimakaza umutekano w’akarere.
Ati: “Perezida Kagame yaduhaye urugero ko umutekano uturuka imbere. Tugomba gukorera hamwe nk’ingabo z’Afurika kugira ngo amahoro tuyubake aturuka mu bumwe bwacu.”
Umusesenguzi mu by’umutekano, Dr. Aimable Niyomugabo, avuga ko amagambo ya Perezida Kagame ari isomo rikomeye mu gihe Afurika igifite ibibazo by’iterabwoba, ubwicanyi n’imvururu zishingiye ku myanya y’ubutegetsi.
Ati: “Iyo Perezida Kagame avuga ko Afurika ishoboye, aba asaba impinduka mu mitekerereze. Umutekano ntabwo ari ibintu byo gusabira ahandi. Ni wo mutima w’iterambere, kandi abashinzwe kurinda Afurika bagomba kubikora nk’abana bayo.”
Lt. Col. Amina Hassan wo muri Kenya yavuze ko kuba iyi nama yabereye mu Rwanda bifite igisobanuro gikomeye.
Ati : “U Rwanda ni igihugu cyigaruriye amahoro nyuma y’ibihe bikomeye. Kuba ari cyo cyakira iyi nama ni ubutumwa bw’uko ubushake bushobora guhindura amateka y’umugabane.”
Perezida Kagame yasabye ingabo z’Afurika kwigira ku mateka no kwanga kuba abategereje inkunga y’amahanga igihe cyose.
Ati : “Iyo abandi badufasha ni byiza, ariko ntibikwiye kuba iturufu. Twese hamwe, dufite ubushobozi bwo gushyira iherezo ku bibazo byacu.”
Iyi nama ikaba igamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’umugabane.
U Rwanda rwongeye kuba indorerwamo ya Afurika yishakira ibisubizo byayo igihugu gito ariko gifite ijwi rikomeye mu gusobanura ko ubwigenge nyabwo butangirira mu mutekano.
INKURU YA TUYISHIME Eric
