Mu gihe Umuryango w’Abibumbye (Loni) uri mu cyerekezo cyo kuvugurura imikorere no kwimurira zimwe mu nzego zawo mu bihugu bidahenze, u Rwanda rwafashe iya mbere mu kugaragaza ubushake bwo kwakira izo mpinduka.
Mu ibaruwa yandikiwe umunyamabanga mukuru wa Loni ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yemeje ko u Rwanda rwiteguye kuba urugo rushya rw’amashami, ibikorwa, n’inzego za Loni, by’umwihariko mu gihe hagamijwe gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije umuryango.
Kuki u Rwanda? Ibisobanuro bya Kigali ku bushake bwarwo
Muri iyo baruwa, u Rwanda rushimangira ko rwifitemo ibisabwa byose kugira ngo ruhe ikaze ibikorwa mpuzamahanga: umutekano, politiki ihamye n’imiyoborere ishyira imbere imikorere inoze. Kigali nk’umurwa mukuru, ivugwa nk’aho ifite inyungu zifatika: ibikorwaremezo by’indege bijyanye n’igihe, koroshya urujya n’uruza hagati y’ibice bitandukanye by’Isi n’ibikorwa remezo birambye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye gutanga inyubako, ibiro, n’ibindi bikenewe ku rwego rwa serivisi, ndetse ikizeza korohereza abakozi ba Loni binyuze mu gusonerwa imisoro n’indi mirimo y’ubutumwa bwihariye.
Uyu mugambi w’u Rwanda uje mu gihe Loni iri gukorera amavugurura akomeye agamije kugabanya ikiguzi cy’imikorere. Bamwe mu bakozi ba Loni bamaze guhura n’ingaruka z’ibi bikorwa, birimo kugabanya imirimo ndetse no kuvugurura inzego.
Urugero ni nk’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’iryita ku Mpunzi (UNHCR), aho hari umugambi wo kugabanya abakozi bagera ku bihumbi bitandatu. Hari n’inyigo ziteganya ko amashami amwe yajya akorera hamwe kugira ngo hagabanywe amafaranga atangwa ku micungire.
Muri iyo baruwa, u Rwanda rusaba Umunyamabanga Mukuru wa Loni gushyiraho itsinda ryihariye rya tekiniki riza i Kigali kureba uko gahunda yo kwimurira amashami ya Loni mu Rwanda yakorwa neza. Ni intambwe yerekana ko Kigali itifuza kuba umurebera ku ruhande ahubwo ishaka kuba ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka.
Ishami rya Loni rikorera i Geneva, mu Busuwisi, ririmo icyuho gikomeye mu ngengo y’imari miliyari 2.5$ ku yo ryari ryarateganyije gukoresha kugeza mu mpera za 2027. Ibyo byatumye haduka ibitekerezo byinshi ku buryo Loni yakora mu buryo buhendutse, harimo kwimura bimwe mu bigo byayo mu bihugu bifite ubushobozi bwo gutanga ibisabwa ariko ku giciro gito.
INKURU YA TUYISHIME Eric
