Mu bitaro bya Guangzhou Medical University byo mu Bushinwa habereye igikorwa cyanditse amateka mu buvuzi. Umugabo w’imyaka 39 wahitanywe no gupfa k’ubwonko yaherewe ibihaha by’ingurube, bikamara iminsi icyenda bikora mu mubiri we.
Ni bwo bwa mbere ibi bikorwa mu buzima bwa muntu, nk’igice cy’ubushakashatsi bugamije gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abakenera gusimburirwa ingingo ariko bakabura abazibaha.
Uyu mugabo yari afite ikibazo cyatumye atakaza ubwonko burundu, ariko umutima we ukomeza gukora neza hifashishijwe. Kubera ko nta buryo bwo kumukiza bwari buhari, abashakashatsi basabye umuryango we ko umurambo we wakorerwaho igerageza. Intego kwari ukureba niba ibihaha by’ingurube bishobora guhuza n’umubiri w’umuntu.
Abaganga bavuga ko ibihaha bimaze gushyirwa mu mubiri we nta kimenyetso cy’uko umubiri we ubyanze cyagaragaye mu masaha ya mbere. Nyuma y’umunsi umwe gusa nibwo hatangiye kugaragara ibibazo. Umubiri we watangiye kubyimba, amaraso atangira kugenda gahoro ndetse no guhumeka bikagenda bigorana. N’ubwo abaganga bakoze ibishoboka byose ngo babigabanyirize, byarangiye bafashe umwanzuro wo kubimukuramo.
Dr. Adam Griesemer, umwe mu baganga bari mu itsinda ryakoze iri gerageza, yavuze ko nubwo byamaze iminsi icyenda gusa, ari intambwe ikomeye mu buvuzi.
Ati: “Ni ingenzi cyane gukora ubushakashatsi nk’ubu. Ntitwakwihutira gutekereza ko ingingo z’inyamaswa zizahita zikora neza mu bantu. Hari byinshi bigomba kubanza kwigwaho, ariko ni intangiriro y’igisubizo ku bibazo by’ababura ingingo zo kubasimburira.”
Yongeyeho ko ubushakashatsi nk’ubu bushobora gufungura inzira nshya, kuko imibare y’abakeneye gusimburirwa ingingo ikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi.
Mu 2024, Ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (HHS) cyagaragaje ko abasimburijwe ingingo basaga ibihumbi 48. Ariko hejuru y’abihumbi 100 bari bagitegereje ku rutonde. Buri munsi, abantu 13 bapfa bazize kubura ingingo. Ibi bigaragaza akaga kugaragara, bityo ubushakashatsi nk’ubu bukaba bushobora kuzaba igisubizo mu gihe kizaza.
INKURU YA KAYITESI Ange
