Yanze gutaramira mu gihugu kitemerera abantu kunywa urumogi, yanga akayabo k’Amadolari

Umuhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Awards wo muri Nigeriya, Burna Boy  amazina ye nyakuri yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu, mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu myiteguro n’itsinda risanzwe rimucurangira, Outsiders, yatangaje ko yanze miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi. Mu busanzwe amategeko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, abuza akanahana abantu bakoresha cyangwa bakanagurisha urumogi, nubwo hari n’ahandi rwemewe. Amategeko y’i Dubai aho Burna Boy yagombaga gukorera igitaramo, nayo abuza ikoreshwa ry’urumogi ndetse no kunywera itabi…

SOMA INKURU

Rutahizamu wa Rayon Spotrs yerekeje Iburayi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko rutahizamu wa yo, Rudasingwa Prince, yerekeje mu igeregezwa ku mugabane w’i Burayi. Ni inkuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023. Rayon Sports ibicishije kuri X (Twitter), yavuze ko Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Latvia. Bati “Rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa yafashe indege ijya ku mugabane w’i Burayi muri Latvia. Agiye gukora igeregezwa ry’ukwezi mu ikipe ya Riga Football Club.”           INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris

SOMA INKURU

Ingaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere

Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere  aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba,  kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…

SOMA INKURU

Intambwe zagufasha kurwanya agahinda gakabije

Kwigunga mu buzima cyangwa kwiheba bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cyangwa wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira. Ku rubuga rwa sante.fr hatangazwa ko iyi ndwara ivurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye. Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana n’indwara y’agahinda gakabije Sangiza abandi ubuzima bwawe. Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhurira muri filime zinyuranye bambikanye impeta y’urukundo

Inkuru yo gusezerana kwa Zoë Kravitz wamamaye muri filime zirimo Batman na Channing Tatum,  yagiye hanze nyuma yo gusohokana mu birori bya Halloween kw’aba bombi, aho Zoë Kravitz yerekanye impeta yambitswe na Channing Tatum wakinnye muri filime zirimo, White House Down, Step Up ,The Lost City, Magic Mike’s Last Dance n’izindi. Zoë Kravitz wari uherekejwe n’umukunzi we muri ibi birori yaserutse yambaye nka Rosemary Woodhouse wo muri filime iri mu cyiciro cy’iziteye ubwoba “Rosemary’s Baby” yo mu 1968. Zoë Kravitz aherutse gutangariza GQ Magazine ko umukunzi we Channing Tatum w’imyaka…

SOMA INKURU

Lionel Messi décroche le Ballon d’Or 2023, son huitième sacre

Lionel Messi a décroché à Paris, lundi soir, le Ballon d’Or 2023. Il obtient pour la huitième fois la plus prestigieuse récompense individuelle au football. Un record absolu et une consécration pour la “Pulga”, qui a remporté en 2022 la première Coupe du monde de sa carrière au Qatar. Et le Ballon d’Or 2023 est attribué à… Lionel Messi. L’attaquant argentin a décroché la plus prestigieuse récompense individuelle au football, lundi 30 octobre à Paris. Il s’agit de son huitième sacre, un trophée qui vient couronner un Mondial-2022 où la “Pulga” a soulevé la première…

SOMA INKURU

Abageni bo muri Taiwan bakoze agashya

Abageni bo muri Taiwan bifotoreje amafoto y’ubukwe bwabo ahantu hakusanyirizwa imyanda hazwi nk’ikimoteri, twagereranya n’ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aba bageni ngo hari ubutumwa bashakaga gutanga Aba bageni bari baberewe, inkumi nziza mu ikanzu yera n’agatimba, umusore na we muri kositimu nziza y’umukara, biyemeje gufatira amafoto y’urwibutso imbere y’umusozi umenwaho imyanda. Uyu mukobwa ubarizwa mu muryango mpuzamahanga urengera ibidukikije uzwi nka GREENPEACE, yiyemeje ko ku munsi w’ubukwe bwe azakora ubukangurambaga muri ubu buryo, kugira ngo ashishikarize abitabiriye ibirori byabo kwirinda kurundanya imyanda itari ngombwa,…

SOMA INKURU

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Musanze FC

Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0. Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné). Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023. Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro…

SOMA INKURU

First Lady urges youth to champion sustained national unity

First Lady Jeannette Kagame has tasked the youth to live up to the responsibility of sustaining the established foundation of unity in the country while exhibiting befitting Rwandan values. She was speaking on Sunday, October 29, during the 16th forum of the Unity Club, an association that brings together members of cabinet – former and present, their spouses, and other top government officials, with the purpose of promoting unity and contributing to the socio-economic development of the country. The forum was held under the topic “Ndi Umunyarwanda, the theme that…

SOMA INKURU

Impamvu muzi y’uburwayi bwo mutwe mu rubyiruko n’ibimenyetso mpuruza k’uwafashwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana uburemere bwo gukoresha inzoga ku rubyiruko, aho abarenga miliyoni 155 bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 ari bo bazifata ku isi hose. Iyi myitwarire igaragara no mu bihugu bya Afurika, aho kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge byabaye ibibazo by’ubuzima mu rubyiruko. Bahishuye ibiri ku isonga mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko Binama Jessica Nyakessa, umunyeshuri muri kaminuza ya “Kepler college” akaba mu rugaga rw’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubuzima bwo mutwe, ati: “Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kunywa…

SOMA INKURU