Umuhanzi ukunzwe muri Afurika yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda

Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda. King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum. Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi. Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati “Murakoze Rwanda.” King Promise yakomeje ashimira gahunda…

SOMA INKURU

Imbabazi Nzizera Aimable yahaye umunyamakuru Manirakiza ntibazivugaho rumwe

Hari kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, byatunguranye ubwo kuri iyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 mu rukiko hasomewe ibaruwa Nzizera Aimable yanditse asabira imbabazi Manirakiza Theogene nubwo izi mbabazi aba bombi batazivugaho rumwe. Nyuma y’aho Nzizera Aimable wareze uyu munyamakuru, yanditse ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, aho Nzizera agira ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe…

SOMA INKURU

“Byose mu kinyarwanda” umwihariko wa Startimes binyuze muri shene nshya “Ganza TV”

Mu gihe cy’imyaka 35 Startimes imaze ikorera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ikaba ifite amashene asaga 700, igeza serivise ku basaga miliyoni 45 bo mu bihugu birenga 30, mu ntego yihaye harimo kwegereza abakiriya bayo service zidahenze kandi zifite amashusho agezweho, ni muri urwo rwego yatangije ku mugaragaro shene nshya ya Ganza TV yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.  Iki gikorwa cyo gutangiza shene ya televiziyo Ganza TV ifite icyivugo cy’umunezero w’abawe, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwa…

SOMA INKURU

U Rwanda rwamaganiye kure ibirego RDC ikomeje kurushinja

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura. Minisitiri Dr Biruta, yabigarutseho mu kugaragariza amahanga ko Leta ya RDC, ikomeje kubigira akamenyero gushinja u Rwanda ibirego bishingiye ku binyoma, mu gihe yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere biri imbere mu gihugu. Yagize ati “Byahindutse nk’umuco. RDC yabigize akamenyero gushinja u Rwanda ibibazo by’imiyoborere byayinaniye gukemura.” Yakomeje avuga ko ibi byose Guverinoma ya RDC ibikora yirengagije ko ku butaka bwayo, mu burasirazuba…

SOMA INKURU

Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Misiri na Iraq

Kuwa 03 Ugushyingo ni bwo amakipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu gihugu cya Misiri kigomba kwakira iyi mikino y’amaboko y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, ndetse k’urutonde rw’uko amakipe azakina bisanga mu itsinda rya mbere ririmo Misiri na Iraq. Uyu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga bita “Sitting Volleyball”  witabiriwe n’amakipe y’u Rwanda, iy’Abagore ndetse n’iy’Abagabo. Imwe mu mpamvu zatumye ikipe igenda hakiri kare cyane harimo kwiga uko ikirere giteye mu Misiri ndetse ikaba yanabonayo imikino ya gicuti dore ko aricyo gihugu bikunze guhangana. Ku Cyumweru, tariki…

SOMA INKURU

Joackiam Ojera umwe muri ba Rutahizamu wa Rayon Sports yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia. Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021. Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije…

SOMA INKURU

Nyamasheke mu isantire isoko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero

Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero. Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica. Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt. Umunyamakuru w’Imvaho Nshya akirigeramo…

SOMA INKURU

Impungege ku mibereho y’impunzi, mu bufasha bahabwa habonetse 37% gusa

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi ibihumbi 134,519 muri bo 62,2% ni abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 37,2% ni abaturutse mu Burundi, mu gihe abaturutse mu bihugu binyuranye ari ari 0,5%. Imibereho y’aba bose ikomeze kwibazwaho nyuma y’aho hatangarijwe igabanuka rikabije ry’ubufasha bahabwaga. Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje igabanyuka ku bufasha impunzi zo mu Rwanda zisanzwe ziginerwa bwagabanyutse bitewe n’uko inkunga muri uku kwezi k’Ugushyingo yabonetse ingana na 37% gusa, biba ngombwa ko habaho kugabanya ibyo impunzi zigenerwa ku Isi yose. Muri izi…

SOMA INKURU

Bwa mbere umushumba wa Kiliziya agiye kwitabira inama ku ihindagurika ry’ikirere

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama ya “COP28” yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023. Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013,…

SOMA INKURU

Perezida Museveni yashyize ukuri hanze nyuma y’ibihano Uganda yafatiwe

Perezida wa USA Joe Biden yavuze ko Uganda hamwe na Niger, Gabon na Centrafrique bizakurwa muri gahunda izwi nka “AGOA”ituma ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa bigeza ibucuruzwa byabyo birenga 1,800 ku isoko ryo muri Amerika nta misoro bitanze, biturutse ku kutubahiriza  uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga, Nyamara Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yerekanye ko nta mpungenge bibate Mu cyumweru Perezida Museveni yanenze Amerika, avuga ko “biha agaciro gakabije” ndetse ko “batekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera…

SOMA INKURU