Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar yatangaje ko igihugu cye cyabaye cyifashe ku bijyanye n’icyemezo cyo kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo kirebe uko ibikorwa byo kurukoresha mu ikingira bizagenda mu bindi bihugu. Hashize iminsi hari bimwe mu bihugu bifata umwanzuro wo guhagarika gukoresha urukingo rwa AstraZeneca mu bikorwa byo gukingira COVID-19, bikemeza ko rugira izindi ngaruka rutera uwaruhawe. Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar, Jean Louis Rakotovao yavuze ko babaye baretse kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo barufateho umwanzuro uboneye. Ati “Tuzategereza turebe, ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya AstraZeneca kubera…
SOMA INKURUCategory: politike
U Rwanda rwatangiye gukingira abari mu butumwa bw’amahoro
Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, u Rwanda rwatangiye gukingira abapolisi, abasirikare n’abacungagereza bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) no mu Ntara ya Abyei. Umunsi wa mbere wo gukingira icyorezo cya COVID-19 hibanzwe ku gukingira abakorera mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, ndetse n’abarimo gukorera mu Ntara ya Abyei. Mu bahawe uru rukingo rwa mbere harimo abapolisi b’u Rwanda 356 bagizwe n’abapolisi 319 bari mu butumwa busanzwe bw’Umuryango w’Abibumbye bari mu Murwa Mukuru wa Juba(FPU), 18 bari mu butumwa…
SOMA INKURURBC yahawe inkunga mu rwego rwo guhangana na Covid-19
Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe Imbuto Foundation yahaye inkunga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igizwe n’imashini 2 zifashishwa mu gupima COVID-19. Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na COVID-19. Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”. RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza…
SOMA INKURUPerezida John Pombe Magufuli yatabarutse
Inkuru itunguranye yatangajwe kuri Televiziyoy’Igihugu cya Tanzania, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ni urupfu rw’uwari Umukuru wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Byamenyekanye ko yitabye Imana azize indwara y’umutima, bikaba bivugwa ko yaguye mu Bitaro Bikuru bya Dar es Salaam, dore ko hashize iminsi havugwa inkuru z’uburyo amaze igihe kinini atagaragara bigakekwa ko yaba arwaye ariko akaba ari amakuru atemezwaga neza. Nyuma ni bwo bamwe mu bayobozi bemeje ko arwaye ariko ngo hakaba hari icyizere ko yashoboraga gukira, ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yapfuye.…
SOMA INKURUHavutse ibibazo bikomeye nyuma y’inkuru ishushanyije y’umwamikazi
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo, gikomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ishusho mbarankuru (Cartoon) yerekana Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ashinze ivi ku ijosi rya Meghan Markel umugore w’igikomangoma Harry. CNN ivuga ko iki kinyamakuru cyosohoye iyi shusho kuwa gatandatu, tariki 13 Werurwe, biteza urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bavuze ko bisa neza n’ibyo umupolisi w’umuzungu yakoreye umwirabura wo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Floyd, bikamuviramo urupfu Iyo shusho ije nyuma y’ikiganiro Meghan na Harry bagiranye na Oprah Winfrey, aho Meghan yavuze ko igihe yari atwite,…
SOMA INKURUBobi Wine yatawe muri yombi. Arazira iki?
Umudepite akaba n’Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu Murwa Mukuru wa Kampala. Uyu mugabo uherutse kwiyamamariza kuyobora Uganda, BBC yatangaje ko yatawe muri yombi ubwo yari yitabiriye imyigaragambyo y’amahoro isaba ko abayoboke b’ihuriro rye National Unity Platform bafunzwe n’ababuriwe irengero barekurwa. Abenshi muri abo bayoboke batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Mutarama uyu mwaka. Uretse Bobi Wine watawe muri yombi, abigaragambyaga banatewe imyuka iryana mu maso kugira ngo batatane. Kuri…
SOMA INKURUNigeria: Hafi y’ikigo cya gisirikare abanyeshuri b’abakobwa bashimuswe
Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi ku ishuri rya Federal College of Forestry Mechanisation, riherereye muri Leta ya Kaduna, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria. Icyo kigo abanyeshuri bashimutiwemo kiri hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare. BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro binjiye mu kigo mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, bagatangira kurasa ari nabwo bashimutaga abanyeshuri cyane cyane abakobwa. Ntabwo umubare nyawo w’abana bashimuswe uratangazwa gusa birakekwa ko ari benshi. Ababyeyi n’abavandimwe b’abana bashimuswe bazindukiye ku kigo bategereje agakuru k’aho abana babo baherereye ariko baraheba. Gushimuta abanyeshuri ni…
SOMA INKURUUmugabane w’isi ababana bahuje igitsina bahawe rugari
Bimwe mu bihugu by’i Burayi byari bisanzwe bitanga uburenganzira ku bantu babana bahuje igitsina, ariko mu minsi ishize, mu gihugu cya Pologne hagaragaye tumwe mu duce twatangaje ko twamaganye ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina, tuvuga ko bitandukanye n’umuco wabo. Ibi byatumye bamwe mu baturage babana bahuje igitsina badutuyemo bahunga, bakajya mu duce tw’ibyaro twari tukibemerera kuhatura abandi bakajya hanze y’igihugu. Ni ibikorwa byamaganywe cyane ku rwego rw’Isi, ndetse bituma Inteko y’Ubumwe bw’ u Burayi itegura umushinga ugamije gutangaza ko ako gace kose, gatanga uburenganzira n’ubwisanzure ku babana bahuje ibitsina. Akaba ari…
SOMA INKURURwanda: Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukomeje kwagura amasoko
Mu mwaka wa 2018 ni bwo umuherwe w’umushinwa nyiri Alibaba yageze i Kigali, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bigamije kwagura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda mu Bushinwa, by’umwihariko ubw’ikawa. Abahinzi bo mu Rwanda bakomeje kwagura isoko ry’umusaruro wabo mu Bushinwa, babikesha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bukorerwa ku rubuga rwa Alibaba rw’umuherwe Jack Ma wo muri icyo gihugu. Amakuru avuga ko mu byemeranyijweho n’impande zombi icyo gihe harimo n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ibyatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyayobotse isoko rya Alibaba. Mu myaka isaga ine ubwo…
SOMA INKURURwanda: Uko umubare w’abagore bikorera uhagaze
Nubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta. Raporo ivuguruye ya MIGEPROF (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango) agaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%. Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.…
SOMA INKURU