Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo Dr Naledi Pandor, zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Dr. Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro byimbitse na mugenzi we Dr Naledi Pandor w’Afurika y’Epfo, byabereye mu Mujyi wa Pretoria. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibinyujije mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano. Yagize iti “Nyuma y’uruzinduko…
SOMA INKURUCategory: politike
Uko gahunda itunguranye yo gucyura abanyeshuri izakorwa
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rijyanye na gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku bigo by’amashuri ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kamena 2021 nyuma y’ivugurura ry’ingamba zo kwirinda COVID-19. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera ku italiki ya 1 – 4 Nyakanga 2021. Iryo tangazo rigaragaza ko ku wa Kane, taliki ya 1 Nyakanga 2021, hazabanza gutaha abiga mu bigo byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali twose, Utwa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu…
SOMA INKURURwanda kimwe mu bihugu bine byakumiriwe muri Nigeria
Ejo hashize nibwo umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko hari ibihugu bine byakumiriwe muri iki gihugu muri byo harimo u Rwanda. Muri ibyo bihugu Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi harimo abava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19. Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho…
SOMA INKURURwanda abahagarariye inyungu zabo bakomeje kwiyongera
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye abadipolomate bahagarariye inyungu zabo mu Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro nyuma y’uko ejo hashize tariki 28 Kamena, yari yakiriye abandi bane. Muri bo harimo harimo Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros; Elin Ostebo Johansen wa Norvège; Luke Joseph Williams wa Australie na Michalis A. Zacharioglou wa Chypre. Aba bose bagaragaje ko biteguye gukomeza kunoza ubufatanye n’umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere ihuriweho irimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi. NIYONZIMA Theogene
SOMA INKURUAmabwiriza mashya ku ngamba zo gukumira covid-19
Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali hamwe n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”. Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Ibindi murabisanga mu matangaza akurikira ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURUNyuma yo kwemererwa gushaka abagabo benshi byateye impagarara
Amategeko ya Afurika y’Epfo asanzwe yemerera umugabo kurongora abagore benshi, ndetse n’ababana bahuje ibitsina arabemera. Bigeze ku kuba n’umugore yakwifatira umwanzuro wo kubana n’abagabo bose yifuza icyarimwe, abagabo babiteye utwatsi abagore bo bati “Byaca umuco wo kuyoborwa n’abagabo mu buzima bwacu bwose.” Ibi byatumye abatuye Afurika y’Epfo bacika ururondogoro nyuma y’uko Guverinoma y’icyo gihugu itanze igitekerezo ry’umushinga w’itegeko ryemerera umugore kugira abagabo benshi icyarimwe nk’uko umugabo atunga abo yifuza. BBC yatangaje ko icyo gitekerezo cyasohotse ku Rupapuro rw’Icyatsi rusanzwe rutangarizwaho ibitekerezo Guverinoma yifuza ko rubanda rugira icyo rubivugaho. Bibaye byemewe…
SOMA INKURUUrujyendo rwa Perezida Kagame muri RDC rwitezweho byinshi ku bihugu byombi
Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira ku mupaka wa La Corniche kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye Perezida Paul Kagame mu ruzindukorw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu. Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, biteganyijwe ko bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru kiza kubera kuri Serena Hotel i Goma nyuma bagirane ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ndetse no gukemura ibibazo byatejwe n’iruka ry’ikirunga mu bihugu byombi. Hitezwe kandi isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.…
SOMA INKURUPerezida Kagame arakira mugenzi we i Rubavu
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Kagame Paul yakira Tshisekedi ku mupaka wa “La Corniche”. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro. Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu. Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza…
SOMA INKURUMenya abo Covid-19 yagize abaherwe mu gihe abandi yabashoye mu kaga k’ubukene
Mu gihe ibihugu byinshi bicyennye byarushijeho gucyena, umubare w’abaherwe batunze za miliyoni wiyongereyeho abantu miliyoni 5.2 ugera ku bantu miliyoni 56.1 ku isi, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ishoramari Credit Suisse cyo mu Busuwisi. Mu mwaka ushize wa 2020, ku nshuro ya mbere abantu bakuze barenga 1% ku isi bari abaherwe batunze za miliyoni. Kuzahuka kw’amasoko y’imari n’imigabane ndetse n’ibiciro by’inzu byiyongereye biri mu byabafashije mu kongera ubukire. Abashakashatsi bavuga ko kugira ubukire byasaga nkaho “bitarebwa na busa” n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’iki cyorezo. Anthony Shorrocks, umuhanga mu bukungu akaba n’uwanditse…
SOMA INKURUUrubanza rwa Idamage rukomeje kugaragaramo udushya
Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’aho yari yanze kuburana. Uyu munsi iburanisha ryatangiye ahagana saa tatu za mugitondo, ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira. Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa. Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera…
SOMA INKURU