Abashinjwaga kuba intasi bashyikirijwe u Rwanda

Abanyarwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe mu gihugu cya Uganda  bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021. Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Mu minsi ishize u Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda 14 nabo bari bamaze igihe kinini bafatiwe i Mbarara bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Abazanwa abenshi bavuga…

SOMA INKURU

Karongi: Abarimu bijejwe koroherezwa imibereho

Abarimu bo mu Karere ka Karongi, bijejwe ko mu gihe cya vuba, bashobora gushyirirwaho isoko ryihariye bazajya bahahiramo ku biciro bito, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere. Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito. Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira…

SOMA INKURU

MINISANTE ikomeje gufunga ibitaro byigenga

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yafunze ibitaro byigenga, MBC Hospital, biherereye mu Biryogo ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, byafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe hagaragara ko hari amakosa akomeye atatuma bikomeza gukora. Kuva tariki ya 1 Nzeri 2021 Minisante yatangiye igenzura mu mavuriro yigenga akorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba imikorere yayo kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza. Muri iri genzura harebwa uko imitangire ya serivisi igenda mu kigo, isuku iharangwa, inyubako n’ibindi byose bihakorerwa. Nyuma yo kureba ibi ni ho hafashwe icyemezo cyo gufunga MBC Hospital kuko…

SOMA INKURU

Ntibikwiriye ko ibihugu bikize bikomeza gushyira Afurika inyuma -Perezida Kagame

Mu nama ya ‘World Policy Conference’ iri kubera Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu,  Perezida Kagame yatangarijemo ko bidakwiriye ko ibihugu bikize bikomeza gushyira Afurika inyuma mu bikorwa bifite inyungu rusange ku Isi. Aha Perezida Kagame yatanze urugero rw’uburyo ibihugu bya Afurika byabuze inkingo za Covid-19, mu gihe ibihugu bikize bizihunitse zitanakoreshwa. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza gushyirwaho igitutu cyo kubahiriza amahame ya demokarasi yashyizweho n’abandi bantu, ashimangira ko Abanyafurika ari bo bakwiriye kwishyiriraho uburyo bwiza bw’imiyoborere ibabereye, kugira ngo bubake ibihugu byabo. Yagize ati “Imyaka…

SOMA INKURU

Nyuma yo kotswa igitutu ndetse akanafatirwa ibihano ntibyamubujije kurahira

Col Mamady Doumbouya uherutse kuyobora itsinda ry’ingabo ryakuye Perezida Alpha Condé ku butegetsi mu Guinea, yarahiriye kuyobora iki gihugu nka Perezida w’inzibacyuho ariko avuga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile. Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri, ahita anatangaza ko igisirikare kiyobowe n’itsinda ryari rimaze gufata ubutegetsi, ari na we wari urikuriye. Uyu mugabo w’imyaka 41, yatangaje ko intego ze ari ukuvugurura itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu, agahangana na ruswa, akavugurura akanama gashinzwe amatora ndetse…

SOMA INKURU

Ibyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ku bujurire bwa Dr Habumuremyi

Dr Pierre Habumuremyi yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yakatiwe n’urw’Ibanze. Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw. Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu…

SOMA INKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo “RWAFPU-3” baba mu Mujyi wa Juba kuva mu Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye “IPOs” bambitswe imidari y’ishimwe. Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom. Hari kandi uhagarariye Intumwa z’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Unaisi Lutu Vuniwaqa, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo, Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani…

SOMA INKURU

U Rwanda na Zimbabwe mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

U Rwanda na Zimbabwe bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo. Inganga z’abikorera na zo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Aya masezerano akaba yasinyiwe mu nama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Ni inama y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera ku mpande zombi. U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka…

SOMA INKURU

U Rwanda ntirukozwa ibyo rushinjwa byo gufunga binyuranyije n’amategeko

U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ejo hashize  kuwa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi. Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021. Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo…

SOMA INKURU

Amarenga ku kwiyunga kwa Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo

Kim Yo-jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko iki gihugu cyiteguye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara na Koreya y’Epfo, gusa bigashoboka igihe habayeho kubahana hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka. Ibi abivuze nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, asabye Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika gahunda zibiba urwango hagati ya Koreya zombi. Ubwo Koreya zombi zatandukanaga kubera impamvu z’intambara ya Kabiri y’Isi, ibiganiro bigamije kongera kuzunga byaranze maze mu 1948 imwe ihinduka Koreya y’Epfo ishyigikiwe na Amerika, indi…

SOMA INKURU