Musanze: Abaturage barinubira kudakemurirwa ibibazo n’inzego z’ibanze

Abaturage bo mu karere ka Musanze bagaragaje ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batabanje kubaha amafaranga. Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi. Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina. Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera…

SOMA INKURU

Impamvu abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda batarajya ku ishuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri biturutse ku kutishimira ibigo bashyizwemo. NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo. Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri…

SOMA INKURU

Kicukiro: Hahembwe utugali n’imidugudu yerekanye ubudasa mu gukumira covid-19

Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19. Mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Kagarama hahembwemo dutatu harimo kamwe kegukanye moto izajya ifasha mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo, na ho mu midugudu 38 igize utwo tugali hahembwemo imidugudu itatu gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bwerankoli, Comanda Gaston, atangaza ko kugira ngo bahagararire abandi ari uko bakurikije inama bahawe na Minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu gishinzwe…

SOMA INKURU

Amarangamutima ya Pierre Damien nyuma yo gutumirwa na Unity Club Intwararumuri

Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba aherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Ku wa 16 Ukwakira 2021, nibwo hateranye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Habumuremyi Pierre Damien umaze iminsi itatu afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame ni umwe mu baritumiwemo. Mu 2020 nibwo Pierre Damien yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu. Abinyujije…

SOMA INKURU

Rubavu: Icyo urubyiruko rwatujwe na Unity Club Intwararumuri rutangaza ku buzima rubayemo

Urubyiruko rw’Imfubyi rwo mu karere ka Rubavu rwatujwe mu mudugudu w’Imparanira-Kwigira wubatswe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, rurashimira uyu muryango ko wabahaye icyizere cy’ubuzima kuko batagiheranwa n’agahinda ko kuba imfubyi. Ntawumenyumunsi Jean Pierre afite imyaka 32 na Ikinyange Virginie, bombi ni imfubyi, kuva bakiri abana barerewe mu cyahoze ari ikigo cy’imfubyi cya Orpherinat Noel de Nyundo cyaje gufungwa kugira ngo abana barererwe mu miryango. Aba bari muri 20 bamaze imyaka 8 mu buzima bushya bwo kuba mu nzu zabo batujwemo mu Mudugudu wiswe Imparanira-Kwigira bubakiwe n’Umurango Unity Club Intwararumuri. Ni inzu…

SOMA INKURU

Umuyobozi wa Jandarumori y’u Butaliyani yijeje ubufatanye na polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori y’u Butaliyani Lt Gen Teo Luzi, yijeje  gusigasira umubano rufitanye na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017 nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono . Lt Gen Teo Luzi yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo we n’Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Massimiliano Mazzanti n’itsinda ryari ribaherekeje basuraga Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Gusura iryo shuri byakozwe mu ruzinduko rw’akazi uwo muyobozi n’itsinda ayoboye bakomeje kugirira mu Rwanda kuva kuwa Mbere taliki ya 11 Ukwakira 2021. Aba bashyitsi bakigera …

SOMA INKURU

Nubwo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yagiye- Minisitiri Dr Bizimana

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyarangiye ahubwo gikwiriye guhagurukirwa. Minisitiri Dr Buzimana yasobanuye  ko uturere twa Gasabo, Kicukiro na Huye ari two turangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha utundi, Amajyepfo akaza imbere y’izindi ntara naho abafite imyaka iri hagati ya 36 na 45 akaba ari icyiciro cya mbere irangwamo. Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, aho yemeje ko…

SOMA INKURU

Rwanda: Umushinga w’itegeko wo kunoza imibereho y’ imfungwa n’abagororwa ugeze kure

Umushingaw’itegeko ugamije kunoza imibereho yo muri za gereza no kongerera ubumenyi imfungwa n’abagororwa aho bazajya bahabwa amahirwe yo kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ugeze kure. Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba. Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb.…

SOMA INKURU

Ibyitezwe ku kigega kigiye gushyirirwaho abahinzi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko harimo gutekerezwa uburyo habaho ikigega cyihariye, gishobora gushyirwaho kigenewe gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu buryo butagoranye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje inzego zitandukanye yigaga ku buryo bwo gutanga amafaranga mu rwego rw’ubuhinzi. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu bigo by’imari agashorwa mu buhinzi ari 5.2%, ugereranyije n’ashorwa mu zindi nzego. Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, biteganyijwe ko aya mafaranga azaba agera ku 10.4% hakaba hashize imyaka 4 aya mafaranga atiyongera. Umyobozi w’ikigo gifasha abaturage kugera kuri…

SOMA INKURU

Rusizi: Mu gihe habura amasaha make amashuri agatangira haracyagaragara ataruzura

Mu Mirenge ya Gitambi na Muganza y’Akarere ka Rusizi hagaragara ibyumba by’amashuri bitaruzura mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka w’amashuri 2021/22 utangire. Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo. Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni,…

SOMA INKURU