Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Banki Nkuru y’u Rwanda kugira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa na benshi ariko Guverineri John Rwangombwa avuga ko nta kibazo gihari. Abadepite bagaragaje ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021. Bagaragaje ko mu byahenze harimo ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi. Senateri Mugisha Alexis yavuze ko mu nshingano z’ibanze za Banki Nkuru y’Igihugu harimo kubungabunga ubusugire bw’ibiciro ku masoko ariko kuri ubu bikaba bihindagurika cyane. Ati “Nyuma y’ukwezi kumwe usubira ku isoko ugasanga ibiciro byahindaguritse by’umwihariko iby’ibiribwa bikoreshwa kenshi,…
SOMA INKURUCategory: politike
Icyo guverineri Gasana yasabye abaturage ayoboye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo. Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi. Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza. Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro. Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka…
SOMA INKURUSudani: Ibintu bikomeje guhindura isura, abaturage baricwa bamagana ubutegetsi
Abantu bagera kuri 15 bishwe barashwe, abandi barakomereka ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda kuri uyu wa Gatatu bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani. Abigaragambyaga baririmbaga bikiranya bati “ntidushaka ubutegetsi bwa gisirikare.” Nibura abantu 39 bamaze kwicwa mu Mujyi wa Khartoum by’umwihariko mu turere two mu majyaruguru mu myigaragambyo yabaye kuva igisirikare cyafata ubutegetsi. Abandi amagana barakomeretse nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abaganga baharanira demokarasi. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru nubwo imirongo ya telefoni yari yafunzwe ndetse serivisi za internet zikaba zidakora…
SOMA INKURUIburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibisanze mu batowe muri njyanama
Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twabonye abagize Inama Njyanama zizatorwamo abayobozi b’uturere, muri iyo Ntara ariko hari abari abayobozi b’uturere batatu biyamamaje ntibatorwa, mu gihe hari undi umwe utiyamamaje. Abatowe muri Rusizi Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize. Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17. Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu…
SOMA INKURUIcyasabwe abajyanama bashya b’uturere
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abatorerwa kujya mu nama njyanama z’uturere kumanuka bagasanga abaturage mu ngo bakamenya ibibazo byabo, kugira ngo mu gihe cyo kubakorera ubuvugizi, babe bafite amakuru ahagije y’ubuzima bwabo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda. Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo…
SOMA INKURUPerezida Kagame yakiriye uwashinze ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) riheruka kwimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda by’agateganyo. Village Urugwiro, ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa. Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban. Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha…
SOMA INKURUHakwiye gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa -Minisitiri w’intebe
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga,Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye ihuriro rya kane ry’ubufatanye bw’inzego z’ibanze rya Afurika n’u Bushinwa ashimangira ko hakwiye kugumaho ubushake bwa politiki mu gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa. Mu ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagejeje kubitabiriye iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishima ubufatanye buhari hagati y’ ibihugu byombi, ndetse no hagati y’ ubushinwa na Afurika muri Rusange. Minisitiri w’ intebe Edourd Ngirente kandi yavuze ko ubu bufatanye bwafashije mu iterambere mu nzego zitandukanye. Yagize…
SOMA INKURUSudani: Imyigaragambyo ikomeje kugwamo abatari bake
Abantu batanu baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare muri Sudani, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tari 13 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abamagana ubwo butegetsi bwa gisirikare bongeraga kwiroha mu mihanda. Abateguye iyo myigaragambyo yamagana Gen Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye itsinda ry’abahiritse ubutegetsi bw’abasivili muri Sudani, ngo byarabagoye cyane kugira ngo babigereho kuko Internet muri icyo gihugu imaze ibyumweru hafi bitatu idakora, bakaba ngo barifashishije ubutumwa bugufi no kumanika amatangazo ku nkuta. Loni n’aba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika, basabye abo basirikare bahiritse ubutegetsi, guhagarika ibikorwa byose…
SOMA INKURUIcyo Minisitire Gatabazi yasabye abagore binjiye muri njyanama y’akarere
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabaz Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Ugushyingo 2021, yifatanyije n’abo mu karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’Abajyanama ku rwego rw’Akarere, amatora y’abagore 5 bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’akarere. Yabasabye kujya batega amatwi abaturage bakumva ibyifuzo byabo. Ati “Impamvu dufata Abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba…
SOMA INKURUIbiganiro by’abakuru b’ingabo uw’u Rwanda na DRC nyuma y’ibyavuzwe ku gitero cyitiriwe M23
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, nyuma y’icicikana ry’amakuru anyuranye ku gitero cyitiriwe M23, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku mutekano w’Akarere no kurwanya imitwe y’iterabwoba. Nyuma y’ibi biganiro, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Intumwa zacu ziri hano kugira ngo tuganire ku murongo washyizweho n’ibihugu duturanye mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bitandukanye.…
SOMA INKURU