Abana bo mu muhanda barataka inzara, dore icyo ubuyobozi butangaza


Abana baba mu muhanda babarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, barataka inzara nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo aho bakuraga ibibatunga hagafungwa.

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga, aho kubera ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19 washyizwe muri iyi gahunda n’utundi turere umunani.

Iyi gahunda yatangiye kubahirizwa ku wa 17 Nyakanga, yagize ingaruka zikomeye ku bana baba mu muhanda kuko usanga batunzwe n’ibiryo bisigara muri za Restaurants ubu zafunze.

Bamwe mu bana baganiriye na Radio1 bayibwiye ko bakuraga amafunguro mu tuntu duto bakoraga ndetse n’ababafashaga ubu batari kuboneka bakaba bugarijwe n’inzara.

Umwe yagize ati “Twajyaga kwa Mutangana tukaba twarangura tugacuruza cyangwa tugasyaga inyuma, ubu ngubu ntitwabona aho dusyaga. Hari n’aho twabonaga abamama batwunganira, ubu ntitubabona.”

Undi yagize ati “Imibereho yarakakaye ubu ntiwabona n’uwo utwaza. Byabayeho muri iyi gahunda ya guma mu rugo.”

Yakomeje avuga ko gahunda yashyizweho yo guha abandi ibiribwa bo itabageraho kuko batagira aho babarizwa hazwi.

Ati “Twe nta biryo bari baduha aho kubiduha baradukubita, batubwira ngo tugende ngo turi marine. Ngo ntabwo tugira aho tuba ngo ntibaduha ibiryo.

Aba bana barifuza ko amafunguro yagenewe abatishoboye bari mu rugo nabo yabageraho ndetse bakaba bapimwa Covid-19 nk’abandi.

Ku ruhande rw’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngobonziza Emmy, yavuze ko uboyobozi budashobora gufashiriza abana ku muhanda kuko nta mwana wemerewe kuwubaho.

Yagize ati “Nta mwana wemerewe kuba mu muhanda, urimo afite aho akomoka mu muryango agomba kuwubamo. Ntabwo twiteguye kugaburira abo mu muhanda kuko ntabo dufite navuga ngo baba mu muhanda ahubwo ni uwananiranye wanze kuguma mu rugo.”

“Uwo turamufata turebe ahandi hantu agomba kuba yarererwa cyangwa tumushyire mu bigo ngororamuco, kugira ngo afashwe kongera kwisanga mu muryango. Nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye kuba ku muhanda.”

Kuba aba bana bari mu muhanda badafite aho kuba nta biryo bishobora kubakururira mu bujura kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.