Byinshi mu bivugwa ku bakobwa ba Obama


Abakobwa ba Obama bavugwaho ibintu bitandukanye kimwe n’umuryango w’uyu mugabo uri mu bikomerezwa iy’isi ifite bamwe bati uwitwa nyina siwe wababyaye kuko ntiyashobora kubyara n’umugabo bahinduyemo umugore, abandi bakagaruka ku buryo aba bakobwa ari ibirara banywa itabi banatwara inda.

Abakobwa ba Obama bavugwaho byinshi

Umuntu wese ukimauk kuvuka umaze guca akenge icyo atangira gutekereza ni uko yatera imbere akagira umuryango ukomeye n’abazawukomokaho bagakomera. Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 44 akaba uwa mbere w’umwirabura wabayeho, Barak Obama yasezeranye n’umufasha we Michelle Obama kuwa 03 Ukwakira 1992 ariko baza gutinda kubona urubyaro bitewe n’uko umugore hari ikibazo yari afite niko kwifashisha uburyo bugezweho bwo guhuza intanga bagatereka muri nyababyeyi igi.

Ibi ariko bamwe siko babyumva kuko bavuga ko uyu mugore atari ko byagenze kuko ari umugabo bahinduye umugore nyamara n’ubwo biba bigoye kumenya ukuri kw’ibikomerezwa ariko aho siyansi igeze birashoboka ko yahindurwa umugore ariko na none umwirabura kwihinduza umugore mu myaka bavuga waba wari umushinga muremure.Ibyo ariko bibaye bigiye ku ruhande gato umuryango wa Obama ufite abana b’abakobwa babiri, Malia Ann wavutse kuwa 04 Nyakanga 1998 na Natasha uzwi nka Sacha wavutse kuwa 10 Kamena 2001. Bose bakaba baravukiye mu kigo cy’ubuvuzi cya Kaminuza ya Chicago ku bufatanye n’inshuti y’umuryango w’umuhanga mu bijyanye n’ubugenge witwa Anita Blanchard wafashije Michelle na Barak Obama.

Mu mateka y’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu myaka igera kuri 55 bucura bwa Obama Sacha niwe wari wongeye kwinjira muri iyi inzu ari umwana w’umukuru w’igihugu muto kuko ubwo byaherukaga kuba hari ku bwa John F Kennedy 1961.Mu mwaka wa 2014 aba bakobwa bombi bashyizwe ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Times mu bangavu 25 bavuga rikijyana ku isi. Mbere y’uko Perezida Obama arahira yabanje kunyuza urwandiko yandikiye abakobwa be mu kinyamakuru kitwa Parade avugamo neza icyo yifuriza abana be uko ari babiri.

Yagize ati:”Kubaho mu isi itagira imbibi mu bijyanye n’inzozi kandi nta kintu n’iki na kimwe utabasha kugeraho,…mukaba abagore bazi icyo bashaka kandi bazafasha mu kubaka iyo si.” Ubwo babaga muri Chicago, uyu muryango ukaba warabaga ufite ingengabihe y’umunsi nk’uko Associated Press ibitangaza yabaga igizwe no gukina umupira, kubyina (bombi), ikinamico ku ruhande rwa Malia, imikino ngoramubiri ku ruhande rwa Sacha, bose kandi bakongera bagahurira ku gukina Tennis no gucuranga Piano.”

Mu mwaka wa 2008 uyu muryango watanze ikiganiro kuri televiziyo inyuraho ibiganiro by’uruhererekane ya Access Hollywood ariko nyuma Obama ubwe yumvikanye yicuza impamvu yatumye yemerera abana kukizamo. Malia na Sacha bombi bakaba barasoreje mu kigo kimwe n’abuzukuru b’uwahoze ari Visi Perezida wa Obama ubu wabaye Perezida Joe Biden, ni ikigo kingenga kitwa Sidwell Friends.

Mu mbwirwaruhame y’intsinzi mu ijoro ry’ubutsinzi rya Perezida Obama yasubiyemo isezerano yahaye abakobwa be ry’uko azabashakira imbwa bazajyana muri White House. Guhitamo imbwa yo kujyana muri White House k’umuryango wa Obama byaje kuba ingorabahizi ariko na none byagombaga gukorwa kuko ryari isezerano ariko na none bigakoranwa ubwitonzi kuko imfura ya Obama, Malia hari ubwoya bw’inyamaswa butamumereraga neza rimwe na rimwe bukamutera gufuruta.

Kuwa 12 Mata 2009 byaje gutangazwa ko imbwa yamaze kuboneka yo mu bwoko bwa ‘Portuguese Water’ y’amezi atandatu ikaba yari ni impano bahawe na Senator Ted Kennedy. Abana byarabashimishije maze bayita Bo ikaba yari imbwa yubashywe bakanavuga ko ariyo ihagarariye izindi kuko ariyo umuryango wa mbere wubashywe mu gihugu.Mu mwaka wa 2013 bongeye kwakira indi mbwa bise Sunny. Imfura ya Obama, Malia hagati ya 2014 na 2015 nk’umukobwa w’umwangavu utari wagasoje ayisumbuye yakoze muri studio za televiziyo yo muri Leta ya Newyork kimwe no muri Losangeles. Impeshyi yo mu mwaka wa 2016 akaba yarayimaze mu gihugu cya Spain aho yakoraga muri Embassy ya Amerika muri iki gihugu.

Hagati y’icyumweru cya 26 Kamena 2016 n’icy’uwa 03 Nyakanga 2016 Michelle, Sacha, Malia na Nyirakuru wabo ubyara nyina Marian Robinson bagiye mu gihugu cyo muri Afrika cya Liberia mu rwego rwo gushyigikira igikorwa cy’amahoro cya ‘Let Girls Learn Peace Initiative.”Amerika yashoyemo Miliyoni z’amadoli zigera kuri 27.Bakirwa na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida w’iki gihugu akaba yaranabaye umugore wa mbere wayoboye iki gihugu mu mateka y’umugabane wa Afrika. Bahava berecyeza mu gihugu cya Morroco aho batanze arenga Miliyoni 62 z’amadorali zo gushyigikira uburezi bw’umukobwa by’umwihariko utishoboye.

Bakomereza muri Spain aho Michelle Obama yatangiye imbwirwaruhame isobanura neza igikorwa cy’amahoro cyo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa. Muri Kanama 2016 ubuheta akaba n’abucura bwa Obama, Sacha yatangiye gukora mu nzu y’ururiro (Restaurant) muri Massachussetts.

Mu mwaka wa 2016, Malia yakoze urugendo rw’iminsi 83 muri Bolivia na Peru. Mu mwaka wa 2017, yatangiye imenyereza mwuga mu ikompanyi ya Weinstein ikora ibijyanye no gutunganya filimi muri Leta ya Newyork.Muri kanama 2017, Malia yatangiye amasomo muri kaminuza rurangiranwa ya Harvard muri 2019, Sacha nawe yasoje amasomo ye muri Sidwell Friends ahita adatinze yinjira muri kaminuza ya Michigan.

Bimwe mu bintu byagiye bigarukwaho mu bitangazamakuru kuri aba bana ni igihe se yavugaga ijambo rya nyuma nka Perezida umukobwa we muto ntaboneke bwacya hagahita hanasubikwa gukomeza muri kaminuza bamwe bemeje ko yari atwite hategurwa uko yakibaruka n’uzamurerera umwana, nyamara amakuru yatangajwe n’umuryango ni uko yari afite ikizamini yagombaga kwitabira yari ari gutegura.

Ikindi cyavuzwe ni ukuba imfura ya Obama, Malia mu bihe bye by’imyerezamwuga ‘internship’ yajyanaga inkweto imwe ndetse akaba yaravuzweho cyane kunywa itabi. Hirya y’ibyo byose aba bakobwa bari gutegurirwa kuzavamo abagore bakomeye nk’uko ko se ubabyara abibifuriza.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.