Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda. Yagize ati “Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.” Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by’urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y’inzoga bita African Gin, n’amacupa 83 ya Zebra Gin.” SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe…
SOMA INKURUCategory: politike
Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda byitezweho byinshi
Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byasojwe ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza. Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi. Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye…
SOMA INKURUAmayeri ya Perezida Putine yatangiye kunaniza intasi za USA
Ubuyobozi bw’intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko Perezida Putin ashobora gutungurana bidasanzwe, intambara yatangije muri Ukraine akayigeza ku rundi rwego. Umuyobozi w’uru rwego muri Amerika, Avril Haines yatangaje ko bigoye kumenya icyo Perezida Putin ateganya gukora nyuma y’amezi abiri atangije urugamba. Nubwo u Burusiya bwamaze kwigarurira agace ka Donbas, Haines yagize ati “ ntabwo twizeye ko urugamba rwa Donbas ruzatuma intambara ishyirwaho iherezo.” Inzego z’ubutasi za Amerika zavuze ko bisa n’aho Putin ari gutegura intambara izamara igihe kinini ku buryo kuri we intsinzi yarenga n’uduce twa Donbas.…
SOMA INKURUMu gihugu cy’abaturanyi abaturage bakomeje kwicwa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yihanganishije imiryango y’abaturage 35 bishwe kuri iki cyumweru, tariki 8 Gicurasi, mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Codeco. Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze yifashishije Twitter, aho ari mu ruzinduko muri Sénégal. Yihanganishije imiryango yagize ibyago, “anashimangira ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo.” Ni imibare ariko iri munsi y’abantu barenga 60 byari byatangajwe ko bishwe muri ako gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Segiteri Banyali-Kilo, Innocent Matukadala, yatangarije Radio Okapi kuri iki…
SOMA INKURURuhango: Icyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwa mu Gutanga ubuhamya
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide yibukije abatanga ubuhamya burebana n’amateka ya Jenoside ko batagomba kubuhina kuko bitiza umurindi abayihakana. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gushyingura imibiri y’Abatutsi irenga 2000, Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yanenze abatanga ubuhamya ko hari bamwe muri bo bahabwa umwanya wo kuvuga uko Abatutsi bishwe n’uko barokotse bakavuga baziga aho kuvuga ubuhamya bwimbitse. Uyu Muyobozi yabivuze agendeye ku buhamya bugufi bwatanzwe na Kanusu Gaspard, kuko bwafashe iminota mikeya, ababwumvise bavugaga…
SOMA INKURUPerezida wa Ukraine yatangaje ko nta masezerano aha agaciro kugeza ubu
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kugeza ubu nta gaciro yaha amasezerano y’amahoro mu gihe cyose ingabo z’u Burusiya zikiri ku butaka bw’igihugu cye. Perezida Zelensky yakomeje ashimangira ko hari ibyo igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa. Yagize ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nk’uko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.” Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi…
SOMA INKURUPerezida Putin yaciye bugufi asaba imbabazi Isiraheri
Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yatangaje ko Adolf Hitler ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abayahudi afite amaraso y’abayisiraheri, ibi byatumye Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin aca bugufi asaba imbabazi Isiraheri. Aya magambo yatumye perezida w’u Burusiya acira bugufi Isiraheli, Minisitiri Lavrov yabitangaje asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba Nazi nubwo Perezida wayo ari Umuyahudi. Ati “Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afite amaraso y’Abayahudi”. Yakomeje avuga ko bamwe mu…
SOMA INKURUIcyo abayobozi bitabiriye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI basabwe
Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, ibera i Kigali kuri Arena, mu karere ka Gasabo, yibukije abayobozi ko abanyarwanda babagiriye icyizere bakabatora, ko nabo bagomba kugira uruhare mu gutuma imibereho yabo ikomeze gutera imbere. Perezida Kagame yagize ati “ Uyu ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo twiyemeje gukorera igihugu cyacu tureba aho cyavuye, aho kigeze, gufata ingamba zo kwiyubaka hagamijwe kwihutisha amajyambere y’igihugu, guhangana n’ibibazo byose bishobora kuvuka binyuze mu kwishakamo ibisubizo no…
SOMA INKURUUmunsi w’abakozi usanze benshi bibaza irengero ry’igenwa ry’umushahara fatizo
Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi bakomeje kubaho bigoranye biturutse ku guhembwa intica ntikize, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo aho ibicuruzwa byikuba mu biciro aho kugeza ubu harimo n’abizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo. Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018 n’iririho ubu, rikaba…
SOMA INKURUBihaye igihe cyo gutegeka bise inzibacyuho
Nyuma y’amezi umunani ubutegetsi bwa Alpha Condé buhiritswe muri Guinée, agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ku butegetsi katangaje ko inzibacyuho izamara amezi 39, ni ukuvuga imyaka isaga itatu. Byatangajwe na colonel Mamady Doumbouya uyoboye igihugu kuri ubu, nyuma y’igitutu ako gatsiko kamaze iminsi gashyirwaho ngo gatangaze igihe ubutegetsi buzasubirizwa mu maboko y’abasivile. Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, colonel Mamady Doumbouya yavuze ko atari umwanzuro wafashwe n’abantu runaka ku giti cyabo, ahubwo ko waturutse mu biganiro byakozwe hagati y’inzego zitandukanye, nkuko RFI yabitangaje. Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafashwe…
SOMA INKURU