Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2022 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo nibwo bwakiriye Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suèe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho. Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’. Muri Kaminuza yari muri “Comité de crise”,…
SOMA INKURUCategory: politike
Intimba ku barokotse Jenoside igihe cyose abarundi babiciye bakidegembya
Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo, nko mu cyahoze ari komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara, haka hibazwa kugeza ubu icyakorwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.https://umuringanews.com/?p=10086 Kankindi Dorothée warokokeye Jenoside mu yari komini ya Ntongwe, yavuze ko Abarundi bari barahungiye mu icyo gice bishe Abatutsi bakajya babakuramo imitima bakayotsa bakayirya. Ati “Twebwe…
SOMA INKURUUzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka 5 yamenyekanye
Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, yarangiye Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize 41.8%. Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022, bakaba bari imbere mu bakandida 12 bayitabiriye, Perezida Emmanuel Macron yari yagize amajwi 27.85% mu gihe Marine Le Pen yabonye 23.15%. Abafaransa barenga…
SOMA INKURUUko yabashije guhangana n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu mu myaka 28
Nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu Rwanda hagaragara abari abakobwa ndetse n’abagore basambanyijwe n’abicanye babiciye ababo, bamwe muri bo bakaba baratewe inda abanda banakurijemo indwara, ariko hari abemeza ko bitabaciye intege mu rugamba rwo guharanira kubaho kandi neza. Mukampazimpaka warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Gasabo, yemeza ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zamwiciye umuryango zigera kuri eshatu, afite imyaka 15, bamutera inda yavutsemo impanga ariko banamusigira uburwayi, yemeza ko bitamubujije kwiteza imbere. Ati “Ku…
SOMA INKURUPerezida wa Turikiya yaba agiye gukora ibyananiye abandi muri Ukraine?
Mu kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan Turkey yiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhuza u Burusiya na Ukraine, hagamijwe guhagarika intambara. Perezida Erdogan muri ibyo biganiro, yashimangiye ko ari ngombwa gushyiraho uburyo abasivili bakomerekeye mu mujyi wa Mariupol bahabwa ubutabazi ndetse ko Turikiya yibona nk’igihugu gishobora gutanga umutekano kuri Ukraine. Perezida Zelensky na we yanditse kuri Twitter ko yagiranye ikiganiro na Erdogan, ashimangira “ubwihutirwe bwo gutabara abasivili muri Mariupol, harimo n’abari mu ruganda rwa Azovstal ndetse n’igurana ry’abasirikare bafashwe.” Yakomeje…
SOMA INKURUKubona uwahoze ayobora Sudani mu bitaro byateje impagarara
Uwahoze ari perezida wa Sudan, Omar al-Bashir wari umaze imyaka igera kuri itatu afunze kuri ubu ari mu bitaro aho yimuriwe avanywe muri gereza, amashusho yashyizwe hanze amugaragaza aseka atembera mu bitaro asuhuza abarwayi akaba yateje impagarara. Abanyamategeko ba Bashir bemeje ko koko uwo bunganira yimuriwe mu bitaro kubera ko ubuzima bwe butameze neza nk’uko Reuters yabitangaje. Amashusho yagiye hanze, niyo ya mbere ya Bashir ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atari mu rukiko nyuma yo guhirikwa ku butegetsi. Abdelrahman Alkhalifa wunganira Bashir, yavuze ko urukiko rwemeje ko Bashir yimurirwa mu bitaro…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gushyigikirwa mu mushinga wo gukora inkingo
Mu gihe igihugu cya Barbados n’u Rwanda bigenda bishimangira umubano, Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yizera ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku mpande zombi bushobora gutanga inyungu mu kurwanya Covid-19. Yabigarutseho ubwo Perezida Paul Kagame yagerenderaga icyo gihugu mu cyumweru gishize. Perezida Kagame, ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi muri Barbados, mu bikorwa by’ingenzi yahakoreye harimo no guhagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga. Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye, na Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yavuze ko ashishikajwe cyane no kuba igihugu cyo…
SOMA INKURUKwakira abimukira ntibivugwaho rumwe, u Rwanda ruti “Tuzubahiriza amategeko mpuzamahanga”
Hashize iminsi mike uRwanda n’Ubwongereza byemeranyije kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafashwa kwitabwaho nyuma ababishaka bakazasubira mu bihugu byabo bakomokamo. Kuwa 14 Mata 2022, nibwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano,agamije ko izo mpunzi zagira imibereho myiza . Ayo masezerano agena ko Ubwongereza buzafasha uRwanda gushora imari muri serivisi zijyanye no kubaka ibikorwaremezo, nk’amashuri, iterambere rigamije guhanga imirimo haba kuri bo ndetse n’Abanyarwanda ,n’ibindi. Ubwo hashyirwagaho umukono ku masezerano, Minisitiri w’Ubwongereza(Home Secretary) ,Priti patel, yasobanuye ko abazaza, ari abinjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe. Yagize…
SOMA INKURUUkraine ikomeje kuzahazwa n’intambara, irasaba inkunga ibihugu bikize bigize “G7”
Ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, umujyanama wa Perezida wa Ukraine mu by’ubukungu, Oleh Ustenko, yatangaje ko Ukraine yasabye ibihugu bikize ku Isi bizwi ku izina rya G7 inkunga ingana na miliyari 50 z’amadorari. Oleg Ustenko ubu busabe yabutangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mata ubwo avuka ko Ukraine ishaka gutanga impapuro mpeshwamwenda mu kuziba icyuho cy’icyuho cya miliyari 7 z’amadolari mu ngengo y’imari. Banki y’Isi iri kwitegura koherereza Ukraine miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya. Ni amafaranga azaza asanga andi miliyoni…
SOMA INKURUHaratangwa icyizere cyo kurushaho kubaho neza ku mpunzi ziri mu Rwanda
Hatanzwe inkunga y’asaga miliyoni 5 z’amadorali izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n’ibindi nkenerwa. Iyi nkunga yakiriwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa “PAM” ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba igenewe impunzi 114.153 ziri mu nkambi eshanu zo hirya no hino mu Rwanda. Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi. Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo…
SOMA INKURU