U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima aho mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ni muri urwo rwego abatuye mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu karere ka Musanze bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye, muri bo harimo n’abahoze ari ba rushimusi, kuri ubu bakaba barata inyungu zo gusigasira ibigize Parike y’Ibirunga. Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza ibiyigize, bakamenya ibyiza byo kuyibungabunga, kuri ubu bahurijwe hamwe mu mashyirahamwe akora…
SOMA INKURUCategory: politike
Amerika yagize icyo ivuga ku mirwano yubuye hagati ya M23 n’ingabo za FARDC
Itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro. Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri…
SOMA INKURUImirwano ikaze irakomeje hagati ya FARDC na M23
Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ibirindiro by’umutwe wa M23 biri muri Teritwari ya Rutschuru,Gurupoma ya Binja ni mu gace k’umuhanda wa Mabenga ugana muri Pariki ya Rwindi ,habaye gukozanyaho hagati ya M23 na FARDC aho yari ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo,FDLR na RUD URUNANA. Ni mugihe kandi indi mirwano yaberaga mu gace ka Kinyandonyi na Ngwenda ni mu ntera ya 6Km ugana mu mujyi wa Kiwanja ,aho ingabo za Leta zarashishaga utudege tugagira abadereva tuzwi nka Drones,muri iyi mirwano kandi harimo imitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda za RUD,FPP na PDM iyi…
SOMA INKURUIntambara irakomeje hagati y’igisirikare cya Israel na Hamas
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel. Amwe mu makuru wamenya ubu: Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu umunani mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho…
SOMA INKURULe Conseil d’Administration de l’Institut National de la Statistique du Rwanda (NISR) Salue les Initiatives Pionnières en Matière de Données
L’Institut National de la Statistique du Rwanda (NISR) a célébré un moment historique le 5 octobre 2023, alors que le Conseil d’Administration (CA), son éminente instance de gouvernance, s’est réuni pour sa session ordinaire. Cette réunion, qui comprenait une visite des installations clés du NISR, a été marquée par des expressions d’appréciation pour l’engagement du NISR en faveur de l’innovation et de l’avancement technologique. L’un des points centraux de cette session a été l’approbation et la création de l’Unité de la Révolution des Données et des Données Massives, une initiative…
SOMA INKURUYifashishije ingero, umuyobozi wa RIB ku rwego rw’igihugu yakebuye abitwaza imyemerere bagakora ibyaha
Mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Ruhunga Jeannot , yifashishije ingero, yakebuye abitwaza imyemerere bagakora ibyaha. Col Ruhunga yakebuye abaturarwanda, abibutsa ko abitwaza imyemerere bagashaka gucuza rubanda utwabo batazihanganirwa, ko hari amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko gushyira undi mu kaga, kwangisha abantu gahunda za Leta byose bihanirwa n’amategeko. Uyu muyobozi yatanze urugero rw’umuntu wafashwe yateranyirije iwe abasaga 150 bavuye mu turere 15 cyangwa 20, ababwira ko ababatiza ngo babe…
SOMA INKURUShikama wari utuye Kangondo yaburanye atakamba, banerekana ko nta bushake yagize mu gukora ibyaha
Shikama Jean de Dieu w’imyaka 42 wari utuye mu mudugudu wa Kangondo ahazwi nka Bannyahe, mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, akaba umwe mu bashinjwa kwigomeka kuri gahunda ya Leta yo kwimura abari batuye mu manegeka, ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwamusabiye gufungwa imyaka 14 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw. Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, tariki 10 Nzeri 2022, aza kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rutegeka ko afungwa by’agateganyo. Iki cyemezo yaje kukijurira ariko urukiko ruvuga ko…
SOMA INKURUFAO project helps improve Rwanda’s soil testing, productivity
A project implemented by the Food and Agriculture Organization of the United Nations (FO) has contributed to soil testing in Rwanda by funding equipment, optimising farmers’ practices and productivity through the right fertilisers that respond to soil and crop nutrient needs. The “Capacity Development on Sustainable Soil Management for Africa – Rwanda” project, which was implemented from July 2020 through May 2023, also provided policy advice on fertiliser quality assessment, according to FAO. During the closing workshop on the project in Kigali, on September 29, FAO indicated that the project…
SOMA INKURUM23 n’ingabo za FARDC bongeye kwitana ba mwana mu gitero cyagabwe i Masisi
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge. Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho. FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge. Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano. Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego…
SOMA INKURU1 Ukwakira, itariki y’amateka n’ubutwari bukomeye
Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze. Urwo rugamba rwari umusaruro w’imyaka itatu y’imyiteguro, ubwo mu Ukuboza 1987 hashingwaga FPR Inkotanyi imyiteguro y’intambara igatangira, hagashyirwaho inzego z’Umuryango, gahunda y’igihe gito, iy’igiciriritse n’igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab’imbere n’inyuma y’igihugu, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Igitabo “Amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’ikinyejana cya XX”…
SOMA INKURU