Urunturuntu hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumbwe za Amerika

Koreya ya Ruguru yamaganye igikorwa cyo kugerageza misile yambukiranya imigabane (ICBM) giherutse gukorwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu Kigobe cya Korea. Mu itangazo Koreya ya Ruguru yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu yavuze ko yiteguye gukora igikorwa cyo gusubiza ubu bushotoranyi bwa Amerika. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Amerika yagerageje igisasu cyo muri ubu bwoko bwa misile ariko kiza gupfuba nyuma yo kukirasa nubwo hatatangajwe impamvu z’iki cyemezo. Nubwo iyi misile yapfubye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yavuze ko iki gikorwa cy’abafashije kubona amakuru y’ingenzi…

SOMA INKURU

African air transport cost remains a barrier to tourism growth – Kagame

President Paul Kagame said the high cost of air travel to Africa and within Africa remains a barrier to the growth of the tourism sector, which calls for the implementation of the Single African Air Transport Market (SAATM). He was speaking at the official opening of World Travel and Tourism Council (WTTC) 2023, on November 2, which convened more tthan1,200 participants in the global tourism industry to recognize the sector’s growth across the continent in recent years and at the same time analyze its challenges. The three-day summit, which kicked…

SOMA INKURU

Abapasiteri ba ADEPR 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batayarangije -RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije. Ibibazo bya ADEPR byamaze imyaka myinshi ari agatereranzamba kugeza muri 2020 ubwo RGB yinjiye mu bibazo byayo, ngo bacukumbure inkomoko y’imungu yayishegeshaga. Byasaga n’ibyamaze kuba ibisanzwe kumva induru muri ADEPR kubera ibibazo by’ingutu bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi, ndetse bamwe bagiye bava mu myanya barimo bajyanwa muri gereza.…

SOMA INKURU

USA yashyize ukuri hanze ku bijyanye n’abasirikare bayo muri Gaza

Ingingo yo kuba abasirikare ba  Leta Zunze Ubumwe za Amerika  bajya i Gaza yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby, yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko abasirikare ba Amerika baba baramaze kugera i Gaza. Ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.” Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye…

SOMA INKURU

Ubudage bwasabye imbabazi ku byaha bwakoreye Tanzania mu bukoloni

Perezida w’Ubudage yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Abasirikare b’Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane. Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye. Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano. “Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka…

SOMA INKURU

Rwanda: Urubyiruko rusaga ibihumbi 3000 ruturuka mu turere twose rugiye guhabwa imirimo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024. Iri barura ryiswe ’Establishment Census 2023’, rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, rikaba rigamije kugaragaza imirimo itandukanye ikorerwa mu Rwanda, umubare w’ibigo iyo mirimo ikorerwamo n’aho biherereye. Iri barura kandi rizaba rigamije kumenya imirimo ibyara inyungu mu bigo byose biri mu Rwanda, kumenya umubare w’abakozi bari muri ibyo bigo hakurikijwe igitsina, ubwenegihugu, ubwoko bw’amasezerano y’akazi, hamwe no kumenya urwego buri kigo kibarizwamo. NISR yifuza…

SOMA INKURU

Iki ni igihe cy’intambara, nta gahenge kagomba kubaho- Benjamin Netanyahu

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko nta gahenge kagomba kubaho mu ntambara na Hamas, avuga ko iki ari “igihe cy’intambara”. Mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Tel Aviv mu ijoro ryo ku wa mbere, Netanyahu yavuze ko ashaka gusobanura neza aho Israel ihagaze, agira ati: “Nkuko Amerika itari kwemera agahenge nyuma y’iraswa rya Pearl Harbour [bikozwe n’igisirikare cy’Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi] cyangwa nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyo ku itariki ya 11 Nzeri (9) [mu 2001], Israel ntizemera guhagarika imirwano na Hamas nyuma y’ibitero biteye ubwoba byo ku itariki…

SOMA INKURU

DR Congo ceasefire breaches: AU rethinks peace interventions

The African Union is rethinking future intervention missions in conflict zones as ceasefire breaches in the Democratic Republic Congo are forcing the East African Community Regional Force (EACRF) into combat, The East African reports. The African Union first launched its Disarmament, Demobilisation and Reintegration programme in 2011, targeting conflicts like the one in the DRC. This week, the continental bloc said its fourth phase of disarmament programmes in conflict zones will largely rely on local peace solutions backed by data. The UN Department of Peace Operations and the World Bank are…

SOMA INKURU

CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri

Tariki 29 Ukwakira 2023 nibwo Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri. Ubutumwa bwanyuze kuri X ya Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, buvuga ko impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, yazishyikirije Ambasaderi Nabil Habashi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, aho CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri. CG Dan Munyuza yagiye kuri uyu mwanya asimbuye…

SOMA INKURU

PM Ngirente urges officials to prioritize public service over self-interest

Prime Minister Edouard Ngirente has reminded government officials not to use their positions for their own interests instead of serving Rwandans. He delivered remarks at the conclusion of the 16th forum of the Unity Club Intwararumuri, held under the theme “Ndi Umunyarwanda, the ultimate concept of our existence”, on October 29. Unity Club is an association that brings together members of cabinet – former and present, their spouses, and other top government officials, with the purpose of promoting unity and contributing to the socio-economic development of the country. Ngirente noted…

SOMA INKURU