Perezida Kagame yaburiye abashyize mu majwi u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko nta hantu habi u Rwanda rutageze bityo utegura guhungabanya umutekano warwo akarushwanyaguza ariwe bizabaho. Ibi yabivuze mu birori bisoza umwaka we na madamu we batumiyemo abantu batandukanye muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko imyaka ibaye myinshi u Rwanda ruvuye hasi cyane,rukubakwa none ubu rukaba rugeze ahashimishije. Ati “Usubije amaso inyuma,imyaka iragiye,ibaye myinshi,aho tuvuye,amateka ya bundi bushya tukubaka igihugu cy’u Rwanda,twahereye hasi cyane kubera amateka yacu tuzi.Sinirirwa nyasubiramo.Twahereye hasi cyane ku buryo nta hasi cyane haharuta twajyaga kugera.” Yavuze ko ubu ’aho gushwanyagurika…

SOMA INKURU

U Bwongereza: Bizihije iminsi mikuru isoza umwaka bari mu gahinda kadasanzwe

Imibare yatangajwe ivuye mu ikusanyabiterezo ritandukanye kuri iki Cyumweru, igaragaza ko benshi mu baturage b’u Bwongereza mu myaka itatu ishize bivanye muri EU mu buryo bwuzuye, itazanye impinduka bari biteze. Mu babajijwe, 54% bagaragaje ko kwivana muri EU byagize ingaruka mbi cyane ku bukungu bw’u Bwongereza mu gihe abemeza ko byabaye byiza ari 13%. Mu babajijwe kandi 53% bavuze ko kwivana muri EU byagabanyije imbaraga z’u Bwongereza bwo kubasha kugenzura abinjira ku mipaka yabwo mu gihe 57% bavuga ko byagabanyije ububasha bari bafite mbere bwo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byakorewe…

SOMA INKURU

Abatuye Umujyi wa Kigali baraburirwa mu kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka

Mu kiganiro n’Abanyamakuru,Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kwidagadura ariko ntibarenze urugero ngo bigere ubwo babangamira abandi. Ibi abayobozi b’Umujyi wa Kigali babigarutseho bakomoza ku myifatire ikwiye kuranga abatuye Umujyi muri iyi minsi mikuru cyane ko abantu baherutse gukomorerwa kujya bidagadura bakageza mu gitondo muri wikendi. Meya mushya w’Umujyi wa Kigali,Dusengiyumva Samuel yavuze ko abazagira ibihe byo kwidagadura muri iyi minsi mikuru bakwiye kuzirikana ko bafite abo baturanye na bo badakwiye kubabangamira. Ati “Uretse no mu gihe cy’iminsi mikuru, abanyamategeko baravuga ngo aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira.…

SOMA INKURU

EAC Regional Force completes withdrawal from DR Congo

The East African Community Regional Force (EACRF) on Thursday, December 21, completed its exit from Goma, capital of DR Congo’s North Kivu Province, citing a mixture of successes and drawbacks during its stay in the unstable country. The East African Community Regional Force with troops from Kenya, Burundi, Uganda, and South Sudan, begun withdrawing from DR Congo, in early December, just over a year since it was deployed to support peace efforts for the country’s conflict-ridden east. The first group of up to 100 Kenyan troops boarded a plane at Goma Airport…

SOMA INKURU

Iby’amatora muri RDC bikomeje kuzamo ibibazo

Abakandida batanu bari mu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) basabye ko amatora asubirwamo kuko yabayemo ibitubahirije amategeko. Aya matora yari yateganyijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo (ku masaha y’i Kinshasa), ariko hari n’aho byageze saa saba z’amanywa ataratangira. Kubera ubu bukererwe, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, yaraye itangaje ko site z’itora zafunguwe zikerewe zirakomeza gutorerwamo kugeza saa Tanu z’ijoro. Byamenyekanye kandi ko hari site z’itora zitigeze zitorerwaho. CENI yabyemeje, itangaza ko abagombaga kuzitoreraho batora mu gitondo cy’uyu wa…

SOMA INKURU

Nyabihu abagabo baba intandaro y’inzara n’amakimbirane bakebuwe

Abagabo biganjemo abo mu kagari ka Basumba, mu murenge wa Bigogwe n’abandi bashinjwa kurya mu tubari ibirimo inyama zokeje ku biti, iz’ingurube zizwi nk’akabenzi, ibirayi bikaranze mu mavuta, amagi n’ibindi ndetse bakarenzaho inzoga birengagije ko mu ngo zabo batasizeyo ibyo kurya ibi bikaba bikunze kuba intandaro y’inzara n’amakimbirane mu ngo bikarangira zisenyutse. Bamwe mu bagabo bahisemo guhindura iyi myitwarire bahoranye, bavuga ko mbere yo guhinduka bangizaga imitungo y’urugo ndetse bagahohotera n’abo bashakanye, bikabahoza mu bukene bukabije n’amakimbirane mu miryango. Ntakaziraho Jean de Dieu yagize ati “Narebye igihe natakaje ndeba umutungo…

SOMA INKURU

La Corée du Nord a tiré un deuxième missile balistique en moins de vingt-quatre heures

Pyongyang a lancé lundi ce qui semble être un missile balistique, a déclaré Séoul, soit le deuxième tir de missile effectué en moins de vingt-quatre heures. Le dernier tir effectué par la Corée du Nord était probablement capable d’atteindre “tout le territoire des États-Unis”, selon un responsable japonais de la Défense. Quelques heures seulement après le lancement d’un missile balistique à courte portée, la Corée du Nord a procédé lundi 18 décembre à un essai de son missile balistique intercontinental le plus avancé capable d’atteindre les États-Unis, le dernier tir en date d’une…

SOMA INKURU

Impanuka yateje ubwoba n’impagarara ku mutekano wa Perezida Joe Biden

Ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavaga ku biro bishinzwe gukurikirana ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Leta ya Delaware, imwe mu modoka yari iri mu zimuherekeje yagonzwe n’indi yaturutse ku ruhande, bitera ubwoba n’impagarara ku mutekano we. Iyi modoka yagonzwe yari iri muri metero 40 ivuye aho iya Perezida Biden yari iri. Byatumye uyu Mukuru w’Igihugu ahita ahabwa indi mu modoka ndetse ahungishwa vuba na bwangu. Umwe mu bakozi bo muri White House, wabonye ibi biba, yabwiye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko “Yaba…

SOMA INKURU

Perezida Joe Biden ashobora kweguzwa manda ye itarangiye

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ishyaka ry’aba-Républicain, batoye ko Perezida Joe Biden akorwaho iperereza rishobora kumweguza, mu gihe habura amezi ngo manda ye ya mbere irangire.Iri tora ryabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023, abagize inteko 221 bo mu ishyaka ry’aba-Républicain batoye ko Biden akorwaho iperereza, mu gihe 212 ba Démocrates babyanze. Impamvu y’iri tora ni uruhare ishyaka ry’aba Républicain rikeka ko Biden yaba afite mu ishoramari umuhungu we, Hunter Biden, yakoreye mu mahanga arimo Ukraine n’u Bushinwa, kuva mu…

SOMA INKURU

Amakuru mashya kuri Kabuga Félicien iregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi

Urugereko rwo mu Buholandi rwaburanishaga Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwabwiwe ko hari intambwe imaze guterwa mu gushaka igihugu azarekurirwamo by’agateganyo. Kabuga, inyandiko y’urukiko ivuga ko afite imyaka 88, ntiyari ari mu cyumba cy’urukiko kubera uburwayi. Muri Nzeri (9) uyu mwaka, uru rukiko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo. Icyo cyemezo cyamaganywe na leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside. Kabuga aregwa…

SOMA INKURU