Nyuma y’igihe kirekire ashinjwa ubusambanyi abukomatanya n’ ubupadiri yahagaritswe

Ihuriro ry’abashumba ba kiliziya gatolika muri Kenya ryahagaritse umupadiri wakoreraga mu gace kitwa Githunguri muri Kiambu, wari umaze igihe kinini asambanya abakobwa b’abanyeshuli, abagore bubatse ndetse yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi mu mahoteli. Uyu mupadiri utavuzwe amazina yahagaritswe ku murimo we w’ubushumba mu gihe kitazwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abagore mu gace yakoreragamo umurimo. Umuyobozi w’ihuriro ry’abasenyeli muri Kenya witwa John Cardinal Njue yamaze kuzuza inzandiko zihagarika uyu mupadiri arangije azohereza I Roma kwa papa. Uyu mupadiri bivugwa ko akiri muto,yatangiye gukora amahano akimara…

SOMA INKURU

Diyoseze ya Kigali yabonye umushumba mushya

  Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yemereye Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye, akaba yasimbuwe na Musenyeri Kambanda Antoine wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri Kambanda yatangaje ko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Ati “Roma imaze kubitangaza.  Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya”. Musenyeri Antoine Kambanda w’imyaka 60 kuko yavutse ku itariki ya 10…

SOMA INKURU

Abakozi ba Bishop Rugagi baramushinja ubwambuzi

Mu gihe inkuru ikomeje kuvugwa muruhando rw’iyobokamana mu Rwanda ariyo kuba Bishop Rugagi Innocent agiye ari mu mishinga yo kugura indege ye bwite, Kuri T7 y’itorero uyu mukozi w’Imana ashumbye induru ni yose mubakozi basaga 13 bavuga ko ari abanyamakuru b’iyi Television ya Bishop Rugagi Innocent  bemeza ko bamaze amezi umunani badahembwa. Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu mwaka wa 2017 mu kwezi k’Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi. Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo…

SOMA INKURU

Umunsi w’Igitambo “Eid Al Adha” wizihijwe

Umunsi w’igitambo Eid al-Adha wizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018. Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.  Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu…

SOMA INKURU