Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina, mu nama y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uwo mujyi, nibwo yatangaje ko ubuyobozi ahagarariye buteganya kwimura imiryango ibihumbi cumi na bitatu ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahakunzwe kwitwa amanegeka. Uyu muhigo Umujyi wa Kigali uwihaye nyuma y’aho imvura yaguye mu gihembwe cya mbere cya 2018, yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu hose, ikangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye. Rwakazina yatangaje ko kwimura iyo miryango ituye mu manegeka, bizahera ku batuye ku misozi ya Rebero na Jali, mbere y’uko igihe cy’imvura nyinshi kigera. Yagize…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Palete na briquette igisubizo ku itsembwa ry’amashyamba n’ibangamirwa ry’ibidukikije
Mu Rwanda, abaturage babarirwa muri 95% bakoresha inkwi n’amakara mu guteka, nyamara ibi byangiza ibidukikije kubera ibiti byinshi byangizwa ndetse bikaba intandaro y’indwara z’ubuhumekero zitandukanye bitewe n’umwotsi uhumanya ikirere. Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ibidukikije igaragaza uko ikirere gikomeje guhumanywa, yerekanye ko mu mwaka wa 2012, abaturage abantu bagera ku 2,227 bapfuye bazize indwara zituruka ku ihumana ry’ikirere. Mu rwego rwo kurengera ibidukikije muri rusange no kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo yo kugabanya ikoreshwa ry’amashyamba kugera ku kigero cya 42% bitarenze umwaka…
SOMA INKURU