Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero. Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica. Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt. Umunyamakuru w’Imvaho Nshya akirigeramo…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Bwa mbere umushumba wa Kiliziya agiye kwitabira inama ku ihindagurika ry’ikirere
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama ya “COP28” yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023. Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013,…
SOMA INKURUUmuyobozi yasabye ko inyama z’imbwa zijya mu zemewe kuribwa mu Rwanda
Simbabure Gaspard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa no kurengera abaguzi, RICA, yasabye kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa mu Rwanda. Uyu muyobozi yabisabye Inteko y’Umuco nyuma y’inkuru y’ifatwa ry’abaturage bafatiwe mu cyuho babaga imbwa mu bihe bitandukanye, aho bamwe bakubiswe abandi bagatabwa muri yombi bazira kugabura akaboga k’imbwa gafatwa nk’ikizira mu Rwanda. Umwe mu bafashwe agabura inyama z’imbwa aherutse gutanga ubuhamya avuga ko aka kaboga gacuruzwa henshi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Impaka ku nyama z’imbwa zasembuwe kandi…
SOMA INKURUKenya: Mwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gukora amarorerwa imbere y’abanyeshuri
Umwarimu ku ishuri ribanza rya Nthonzweni mu Ntara ya Makueni muri Kenya yatawe muri yombi nyuma y’uko yagaragaye yasinze kandi asa nabi mu kigo cya Kaiti ACC container centre, ahatangirwa impapuro z’ibizamini buri gitondo. Martin Muteti yatawe muri yombi nyuma y’uko itsinda ry’abashinzwe umutekano mu Ntara, hamwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu Ntara, basuye bitungiranye kuri iki kigo gikorerwaho ibizamini bakamenya ko uyu mugabo yaje atinze “bigaragara ko yasinze kandi asa nabi.” Ku wa gatatu, polisi yagize ati: “Yahise atabwa muri yombi ashyirwa muri kasho ya polisi ya Mukuyuni maze akorerwa…
SOMA INKURUGitifu w’umurenge wanyereje amafaranga y’abaturage yakatiwe
Mwenedata Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura amafaranga yanyereje n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Kigina nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu mizi uyu muyobozi, hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira. Mwenedata yakatiwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, nyuma yo kugubwa gitumo ari kubikuza…
SOMA INKURUAbageni bo muri Taiwan bakoze agashya
Abageni bo muri Taiwan bifotoreje amafoto y’ubukwe bwabo ahantu hakusanyirizwa imyanda hazwi nk’ikimoteri, twagereranya n’ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aba bageni ngo hari ubutumwa bashakaga gutanga Aba bageni bari baberewe, inkumi nziza mu ikanzu yera n’agatimba, umusore na we muri kositimu nziza y’umukara, biyemeje gufatira amafoto y’urwibutso imbere y’umusozi umenwaho imyanda. Uyu mukobwa ubarizwa mu muryango mpuzamahanga urengera ibidukikije uzwi nka GREENPEACE, yiyemeje ko ku munsi w’ubukwe bwe azakora ubukangurambaga muri ubu buryo, kugira ngo ashishikarize abitabiriye ibirori byabo kwirinda kurundanya imyanda itari ngombwa,…
SOMA INKURUNyanza: Bagiye kwiba ihene ahasiga ubuzima
Abantu bane bakekwaho ubujura bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, babiri muri bo barafatwa bahondagurwa n’abaturage maze umwe bimuviramo urupfu, undi bamugira intere naho babiri baracika. Ibi byabereye mu mudugudu wa Buhaza,mu kagari Gati,mu murenge wa Muyira mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru. Aba bantu bane bateye urugo rw’uwitwa Murwanashyaka Theoneste, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene. Amakuru avuga ko nyir’urugo akimara kubumva yahise avuza induru agatabarwa n’abaturage, maze barwana nabo bajura, umwe muri bo arakubitwa bikomeye ahita apfa. Mugenzi we yakubiswe arakomeretswa ku buryo na we arembye nk’uko bitangazwa n’abamubonye.…
SOMA INKURUUmukozi w’uruganda rwenga inzoga yagaragaye ari kunyara mu kigega zarimo
Abategetsi mu Bushinwa barimo gukora iperereza nyuma ya video yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukozi w’umugabo wo mu ruganda rwenga inzoga rwa Tsingtao arimo aranyara mu kigega zengerwamo, bikekwa ko cyari cyuzuye mbere y’uko zishyirwa mu macupa. Iyo video yarebwe n’abantu ama miliyoni ku mbuga nkoranyambaga Bivugwa ko uru ruganda rwahise rubimenyeshwa polisi hakimara kugaragara iyo video ndetse iki kigega gihita kimena izo nzoga zose. Tsingtao ni imwe mu makompanyi akora inzoga nyishi mu Bushinwa ikaba n’iyambere y’icyo gihugu mu kuzijyana hanze. Inzego z’umutekano ziri gushakisha uwo mugabo wakoraga…
SOMA INKURUYahojeje abana be abizeza kubatembereza u Rwanda
Mu butumwa bw’amashusho umuhanzi Diamond Platnumz yashyize ku rubuga rwa Instagram , yagaragaye abana be banze kumurekura bashaka kugumana na we mu nzu imwe, abasaba gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali. Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo asuhuza abana be yabyaranye na Zari Hassan. Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2023. Diamond utegerejwe mu Rwanda mu mu birori bya Trace Awards & Festival, yabwiye abana be ko bitashoboka ko bagumana muri ako kanya kuko batabona uko bitegura urugendo…
SOMA INKURUMusanze: Mu rugo rw’umuyobozi mu mudugudu hafatiwe magendu
Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo. Magendu y’inzoga zasanzwe mu rugo rw’umuyobozi Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Gasakuza mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ari naho iyo magendu yasanzwe. Ubwo ibi byabaga ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, muri uyu Mudugudu hari hamenyekanye amakuru y’uko hari abaturage bari bacunze ubuyobozi ku ijisho, bagataburura inka yari yahambwe yipfishije, bateka inyama zayo barazirya; Manizabayo…
SOMA INKURU