Umuhanzi uzwi nka Weasel Manizo wo mu Gihugu cya Uganda wavuzweho guhohotera umunyarwandakazi Sandra Teta banabyaranye abana babiri ubu biravugwa ko ari kwitegura gushyingirawa nawe ndetse ko ari mu myiteguro yo kuza kumusaba no kumukwa. Ikinyamakuru BigEye, kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda, cyatangaje ko umuririmbyi Weasel afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana. Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe. Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango…
SOMA INKURUCategory: Urukundo
Miss Mutesi Aurore mu munyenga w’urukundo rushya
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda yambitswe impeta n’undi musore nyuma y’igihe atandukanye na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Amafoto ya Miss Aurore yambikwa impeta yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa ntabwo bamwe bamenye uwayimwambitse dore ko iyi yari iya kabiri nyuma ya Mbabazi Egide. Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko umusore wambitse Aurore impeta atari Umunyarwanda gusa akaba ari umushoramari ufite inganda zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Njyewe rwose ndamuzi, ni umunyenganda ukomeye kuko banamaze igihe babana hano mu Rwanda aho…
SOMA INKURUEvery school love story
TETA NA SANGWA 15
Mu busitani bwiza bwuje amahumbezi Teta na Mi guel bararebana amagambo akaba make ariko imitima ikabwirana byinshi; nuko bakitegerezanya umwe ku wundi; bombi bacecetse bagafatanya kumva amajwi n’indirimbo nziza by’inyoni zo mu busitani, ariko ubwo uko Miguel yitegerezaga Teta, niko Teta agira isoni akajya anyuzamo akitegereza intoki ze, ubundi akikora ku nzara akavuza inoni, biranga isoni za gikobwa. Nuko akazuba karenga Teta yitegereza mu mpinga y’umusozi atungira Miguel agatoki amwereka aho izuba rirengera ati: -cheri igihe ni ishyari numvaga twagumana ariko burije dore izuba rirarenze -chouchou nta kundi twabigenza -None…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 15
Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Niwowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko niko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati:ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa unsabye ubucuti. …
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 13
Ariko ntibyatinze yaje kwikuramo SANGWA, aba abaye nk’uwibagiranye mu mutima wa TETA, nuko gahoro gahoro TETA aba akunze MIGUEL. Teta yakunze MIGUEL cyane ariko kuko kubonana kwabo byari bigoye kandi bose biga baba mu Kigo mu Ntara zitandukanye, byasabaga ko bandikirana amabaruwa bakajya bayanyuza mu Iposita ikabatumikira. Nuko igihe kimwe mu biruhuko bahana gahunda barabonana – Cheri TETA nari nkukumbuye. – Teta agira isoni nyinshi akajya areba intoki ze. -None se ko ucecetse cyane, wowe ntabwo warunkumbuye se ? Teta mu ijwi rituje ryiganjemo isoni nyinshi ati “nanjye nari nkukumbuye…
SOMA INKURUTETA 12
TETA yageze ku ishuri yaba aryamye ijoro ryose agatekereza SANGWA, ariko nanone akavuga ati “Ese ndakomeza kumwishyira mu mutima kandi we atanyitayeho amaherezo azaba ayahe ? Reka ninkundire MIGUEL we wambwiye ko anyikundira. Ariko nubwo TETA yari yamaze gufata icyemezo cyo gukunda MIGUEL, byarangaga yaba aryamye akabona ishusho ya SANGWA, mu masoye basa nk’abaryamye ku buriri bumwe barebana agatotsi kamutwara akarota SANGWA kugeza bukeye. BIRACYAZA !!! Musekeweya Liliane
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 11
Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Ni wowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko nuko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati “ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 10
Miguel yasezeye teta ariko amubwira ko hari icyifuzo amufiteho kandi ko batatandukana atakimugejejeho. Teta amutega amatwi, nuko Miguel amubwira mu ijwi rituje riberanye n’umusore utereta koko Ndagukunda Teta arongera na none ati: Teta Megane ndagukunda, pe! Je t’aime beaucoup!! Teta amera nk’uwikanze, nuko Miguel aramubaza ati nifuzaga ko wampa igisubizo. Teta ati : Igisubizo cy’iki ? Nifuzaga ko dukundana, ukambera inshuti y’umukobwa tuzajya tujya inama tugahuza urugwiro Ndabyishimiye, ariko urantunguye, umpe umwanya wo kubyigaho nzagusubiza. Biracyaza. Musekeweya Liliane
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 9
Umusore yakomeje kugenda inyuma ya TETA agenda amuganiriza . Nonese se mukobwa mwiza niba bitakugoye wambwiye uko witwa . NItwa Teta Megane . Nanjye nitwa Miguel Teta araseka Miguel nawe aramwitegereza cyane nuko Miguel aramwenyura avuga mu ijwi rituje ati: Useka neza Teta, uri umunyaburanga pe! Arakomeza amugenda iruhande nuko asaba Teta ko yamuherekeza akamugeza iwabo Teta amusubiza ko bidashoboka kubera ko iwabo bababonanye bitagenda neza. Biracyaza. Musekeweya Liliane
SOMA INKURU